Yanditswe May, 22 2022 11:26 AM | 102,149 Views
Ambasaderi w'u Rwanda muri Djibuti na Ethiopia, Tumukunde Hope
Gasatura, yahamagariye abikorera bo mu Rwanda kubyaza amahirwe umubano rufitanye
na Djibouti kuko hari uburyo bwo
kuborohereza bwashyizweho.
Ubuyobozi bukuru bw'icyambu cya Djibouti, buvuga ko butazahwema gukora ibishoboka byose ngo bwongere ibikorwaremezo bigamije gutuma ubucuruzi mpuzamahanga bwifashisha iki cyambu burushaho kugenda neza.
Urugendo rusange rwo gusura icyambu Djibouti RBA yarutangiye yerekeza mu gace ka Tadjorah, gatandukanye n'umurwa mukuru Djibouti bivuze ko ari mu ntara kuko kuhagera bigutwara umwanya uhagije.
Ubuyobozi bw'iki gihugu bwahisemo kuhagurira igice cyahariwe kwakirirwaho ibicuruzwa birimo amakara akoreshwa mu nganda azwi nka charbon, ni naho kandi hanyuzwa ibikoresho by'ubwubatsi cyane cyane ibyuma ndetse hakanapakururirwa gaz yo mu bwoko bwa LPG.
Umuyobozi w'iki cyambu, Omar Hassan Omar asobanura ko kuhazana iki cyambu bifite n'inyungu ku kuvana mu bwigunge abaturage basaga ibihumbi 102 batuye muri aka gace kuko bahabona imirimo.
Ati “Akamaro k'iki cyambu cya Tajora ni uko kuva cyatangira twahaye abantu benshi cyane imirimo kandi nanone urujya n'uruza rw'ibikorwa byo ku cyambu ratumye hari ibindi bikorwa by'ubucuruzi bivuka mu baturage, urumva ko ari inyungu ikomeye kandi ndetse twizerako no mu minsi iri imbere ibi bikorwa biziyongera.”
Kuri ubu icyambu rusange cya Djibouti kigizwe n'ibice 5 by'ingenzi binyuzwaho ibicuruzwa bitandukanye kandi byerekeza ahantu henshi ku isi harimo ibihugu 36 byo muri afrika n'imigi 53 yaho.
Muri iki gihe harimo kwagurwa igice cyahariwe ibikomoka kuri peteroli cy'ahitwa Demerjog, aho umuyobozi w'iki gice Housein Ahmed Houmed asobanura ko ikigamijwe ari ugusubiza ibyifuzo by'abakiriya bahanyuza ibicururuzwa.
Ibihugu bitandukanye birimo ibyo mu Burayi, u Burasirazuba bwo Hagati, Aziya no mu Majyaruguru yo muri Amerika cyane cyane Canada ni bamwe bakoresha iki cyambu cya Djibouti.
Umuyobozi mukuru w'icyambu rusange cya Djibouti, Aboubaker Omar Hadi avuga iki cyambu gikwiye kugirira inyunga ibihugu byinshi by'isi birimo n'iby'Afrika.
Muri gahunda yo kwihutisha ibicuruzwa bikoresha inzira y'ubutaka hamaze kuzura inzira ya gari ya moshi yerekeza mu gihugu cya Ethiopia, ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti, Tumukunde Hope Gasatura asaba abikorera bo mu Rwanda kubyaza amahirwe umubano u Rwanda na Djibouti bifitanye kuko bashyiriweho uburyo bwo kuborohereza.
“Icyo ngirango nkangurire abikorera bo mu Rwanda, nibatinyuke kuko igihugu cyatsuye umubano gisinya amasezerano ashyiraho amahirwe muri ubwo bucuruzi haba kohereza hanze ibintu no kubikurayo kuko ni kimwe no gukoresha icyambu cya Mombasa cyangwa Dar es Salaam kuko kiriya cyambu cya Djibouti ni indi amahitamo ya 3 abikorera bakwiye gukoresha.”
Icyambu cya Djibouti cyamaze gushyiraho uburyo bwo kwihutisha ibicuruzwa bwiswe Sino-Africa Sea Air aho ibiva mu Bushinwa bigera kuri iki cyambu mu gihe kirarengeje iminsi 20, nyuma bikaba byakwerekeza mu bihugu bya Afrika hakoreshejwe indege cg inzira ya gari ya moshi, iyi ikaba ishobora kuba inyungu by'umwihariko ku Rwanda rudakora ku nyanja.
Jean Claude Mutuyeyezu
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru