AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abiga muri Rwanda Coding Academy barishimira ubumenyi mu ikoranabuhanga bamaze kunguka

Yanditswe Mar, 29 2021 08:35 AM | 116,548 Views



Imyaka ibiri irashize Rwanda Coding Acedemy, ishuri ryitezweho gusohora abahanga mu bumenyi bw’icyitegererezo mu gukora porogaramu za mudasobwa (Software Engineering) mu Rwanda no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ritangiye. Abana biga muri iri shuri riri mu karere ka Nyabihu, bishimira urwego rw’ubumenyi bahabwa kuko ari ntagereranywa.

Rwanda Coding Academy, ishuri rifite umwihariko wo gucura abahanga mu gukora program za mudasobwa (softwares), niryo shuri rukumbi riteye ritya mu Rwanda. Abana baryigamo ni intoranywa hagendewe ku mitisindire yabo. Kuva  muri Gashyantare 2019 rikinguye imiryango, ryigamo abana 118 bari mu mwaka wa kane n’uwa gatanu.

 Ku bijyanye n’imyigire n’imyigishirize, umunyeshuri niwe umara umwanya mu mishinga n ‘ubuvumbuzi ku giti cye cyangwa mu matsinda mato mato, umwarimu akamuyobora no kumwerekera. Rwanda Coding academy yatekerejwe hagendewe ku cyerekezo igihugu cyifuza cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi by’umwihariko mu ikoranabuhanga ariko kandi no kuba izingiro ry’ikoranabuhanga mu karere nkuko bigarukwaho na Dr. Niyigena Papias umuyobozi w’iri shuri.

Uwemererwa kwiga muri iri shuri ry’icyitegererezo, agomba kuba mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yaratsinze by’indashyikirwa ibizamini by’amasomo y’imibare, ubugenge n’icyongereza. Abiga muri iri shuri riri mahumbezi y’ibirunga mu murenge wa Mukamira, bishimiye ishuri bigamo n’ubumenyi bahabwa. Ihuzanzira rya internet riboneka neza hose muri iri shuri, nta birangaza, harisanzuye, n’imibereho ni myiza. Imfura z’iri shuri ziri mu mwaka wa 5 kandi hari imwe mu mishinga y’ikoranabuhanga zigeze kure.

Abana biga muri Rwanda Coding academy bifitiye icyizere cyo kuzavamo abahanga  mu gukora program za mudasobwa zizahindura ubuzima bw’abatuye isi nkuko nabo ubwabo babihamya.

Rwanda Coding academy iri ku rwego rw’ishuri ryisumbuye ariko ubumenyi itanga ndetse n’urwego rw’abarimu bayigishamo, uwavuga ko biri ku ntera ya kaminuza ntiyaba abeshye. Igipimo cy’ubumenyi  abana baryigamo bariho uyu munsi, ni gihamya ntakuka nk’uko bigarukwaho n’abarimu babo.

Ireme ry’uburezi butangirwa muri iri shuri rishimangirwa kandi na none n’umuyobozi waryo.  Avuga ko abanyeshuri bahabwa ubufasha bwose bukenewe, haba mu mahugurwa no gushaka izindi nararibonye hanze y’u Rwanda hagamijwe kwimakaza imyigishirize inoze.

Umunyeshuri wiga muri Rwanda Coding Academy yishyurirwa byose na Leta, birimo amafaranga y’ishuri, ibiryamirwa, imyambaro, n’ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi. Ababyeyi bafite abana biga muri iri shuri, bavuga ko nta magambo babona yo gusobanura ibikorerwa abana babo uretse ibyishimo gusa.

Minisiteri y’Ikoranbuhanga na Innovasiyo, nk’imwe ishinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga, ivuga ko ishuri nk’iri rikenewe henshi mu gihugu kandi biri gutekerezwaho. Rwanda Coding academy kandi, abazayisokamo ku ikubitiro,  ngo bategerejwe ku isoko ry’umurimo ariko hari n’abazakomeza gukarishya ubumenyi muri Kaminuza zitandukanye harimo n’izo hanze.

Muri Rwanda Coding Academy, abanyeshuri bigishwa gukora program za mudasobwa hifashishijwe indimi icyenda zigezweho kandi zikoreshwa muri uyu mwuga ku rwego mpuzamahanga, ku buryo porogaramu bakora zakoreshwa mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusange.


Patience ISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize