AGEZWEHO

  • Nyakinama: Hagiye gutangwa Impamyabumenye ku bofisiye bakuru 48 baharangije – Soma inkuru...
  • General James Kabarebe yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique – Soma inkuru...

Abifuza kubaka barasaba ko hashyirwaho itegeko rigena ibiciro by'ibishushanyo by'inzu

Yanditswe Mar, 19 2023 15:25 PM | 28,011 Views



Bamwe mu baturage hirya no hino mu gihugu bashaka ibyangombwa byo kubaka, barasaba ko hashyirwaho ibiciro bihamye kuri ba rwiyemezamirimo bari mu rugaga rw’abubatsi kuko buri wese aca amafaranga yishakiye ngo rimwe na rimwe hakazamo na ruswa.

Aba baturage bakenera ibyangombwa byo kubaka harimo abubaka amagorofa, inzu zo guturamo, insengero n’izindi nyubako. Kugira ngo babone ibyangombwa bisaba ko abahanga mu bwubatsi bari mu rugaga babakorera ibishushanyo mbonere by’izi nyubako bakaba ari byo bizashingirwaho hatangwa uruhushya rwo kubaka. Aba baturage bavuga ko bafite ikibazo cy’amafaranga bishyuzwa kuko buri wese mu bari mu rugaga yishyuza amafaranga yishakiye.

Bamwe mu bari mu rugaga rw’abubatsi mu Rwanda bemera ko buri wese aca mafaranga ashaka ariko ngo bishingirwa ku kazi baba bakoze.

Abakuriye serivise z’ubwubatsi no gutanga impushya zo kubaka mu turere bavuga ko iki kibazo cy’akajagari mu biciro by’abashaka impushya zo kubaka giterwa no kuba nta tegeko ryihariye ryashyizweho ribigena, bigatuma habaho kumvikana hagati y’umuturage na rwiyememirimo uzamushushanyiriza inyubako.

Umuyobozi ushinzwe amategeko y’imyubakire mu kigo gishinzwe iterambere ry’imyubakire Janvier Muhire avuga ko kuba iri tegeko rigena ibiciro kubari mu rugaga rw’abubatsi ritarajyaho ngo haracyarimo ikibazo ariko ngo hari ikiri gukorwa ngo bijye ku murongo.

Kuri ubu itegeko rigena gusa amafaranga ajya mu isanduku ya leta, umuturage ushaka icyangombwa cyo kubaka ikibanza gifite ubuso kuva kuri 0 kugera kuri metero kare 100 yishyura ibihumbi 20. Ikibanza gifite metero kare ziri hagati 100 na 500 umuturage yishyura ibihumbi 40 naho inyubako ijya mu kibanza kiri hejuru ya metero kare 500 hishyurwa ibihumbi 60.


Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD

Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu