Yanditswe Feb, 17 2022 18:06 PM | 29,634 Views
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo z'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba baravuga ko ubufatanye bw'ibihugu ari ingenzi cyane mu guhangana n'indwara z'ibyorezo zidakangwa n'imipaka nka coronavirus n'izindi.
Aba bayobozi bo mu bihugu 6 bya EAC bagiye kumara iminsi 2 mu Rwanda banoza byisumbuyeho uko bakoranaga.
Mu bikorwa bitandukanye by'ingabo akenshi habamo kwimuka zigakorera hirya no hino mu bice bitandukanye by'isi ibintu bishobora guha icyuho icyorezo nka covid - 19 kigakwirakwira mu buryo bworoshye.
Maj. Gen. Ferdinand Safari, Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Ingabo avuga ko ibi bikwiye gutanga umukoro ku bihugu bikarushaho gukorera hamwe by'umwihariko muri uru rugamba rwo guhangana n'indwara z'ibyorezo zidakangwa n'imipaka y'ibihugu.
Yagize ati ''Twese tuzi neza ko ingaruka duhura na zo kuri ubu zatewe na koronavirusi zongeye kutwibutsa birushijeho akamaro ko guhora turi maso ku guhangana n'indwara z'ibyorezo. Tuzi kandi ko ibikorwa by'ingabo zikorera hirya no hino mu bice bitandukanye bishobora gutuma habaho kwandura no gukwirakwiza ubwandu ibi rero bikaba bisaba ubufatanye bwa twese ari nayo mpamvu nyamukuru y'iyi nama.''
Perezira w'inama y'abayobozi bakuru b'inzego z'ubuzima mu ngabo z'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba Brigedier, Dr. Achieng Obilo aragaruka ku buryo muri iyi nama bazaganira byimbitse ku ngamba zo kurushaho guhangana n'indwara z'ibyorezo cyane cyane nka coronavirus.
Ati ''Turaganira ku ngingo zitandukanye, cyane cyane murabizi ko muri iki gihe duhanganye na koronavirusi, ubwo tuzarebera hamwe mu buryo bwimbitse uko twashyiraho uburyo n'ingamba z'uburyo ibikorwa by'ingabo by'ingabo zacu byakomeza no muri ibi bihe bya Covid 19. Icyo tureba cyane ni uburyo tuzubaka ubufatanye buhamye buzafasha ingabo z'ibihugu byacu bya EAC, gukomeza ibikorwa byo kubungabunga umutekano no mu bihe by'icyorezo.''
Aba bayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo z'ibihugu 6 bigize EAC bagiye kumara iminsi 2 banoza uburyo bwo kurushaho gukorana bazanarebera hamwe uburyo serivisi y'ubuzima iboneka mu gihugu kimwe n'abandi banyamuryango bayungukiraho, bararushaho kandi guteza imbere uburyo bw'amahugurwa hagati y'ibi bihugu bigize aka karere.
Paul RUTIKANGA
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru
RDF yavuze ku bashinzwe umutekano bageze ku butaka bwa RDC batabiteguye bakurikiye abacuruza magendu
Oct 19, 2021
Soma inkuru