AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Yanditswe Feb, 17 2022 18:06 PM | 29,634 Views



Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo z'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba baravuga ko ubufatanye bw'ibihugu ari ingenzi cyane mu guhangana n'indwara z'ibyorezo zidakangwa n'imipaka nka coronavirus n'izindi.

Aba bayobozi bo mu bihugu 6 bya EAC bagiye kumara iminsi 2 mu Rwanda banoza byisumbuyeho uko bakoranaga.

Mu bikorwa bitandukanye by'ingabo akenshi habamo kwimuka zigakorera hirya no hino mu bice bitandukanye by'isi ibintu bishobora guha icyuho icyorezo nka covid - 19 kigakwirakwira mu buryo bworoshye.

Maj. Gen. Ferdinand Safari, Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Ingabo avuga ko ibi bikwiye gutanga umukoro ku bihugu bikarushaho gukorera hamwe by'umwihariko muri uru rugamba rwo guhangana n'indwara z'ibyorezo zidakangwa n'imipaka y'ibihugu.

Yagize ati  ''Twese tuzi neza ko ingaruka duhura na zo kuri ubu zatewe na koronavirusi zongeye kutwibutsa birushijeho akamaro ko guhora turi maso ku guhangana n'indwara z'ibyorezo. Tuzi kandi ko ibikorwa by'ingabo zikorera hirya no hino mu bice bitandukanye bishobora gutuma habaho kwandura no gukwirakwiza ubwandu ibi rero bikaba bisaba ubufatanye bwa twese ari nayo mpamvu nyamukuru y'iyi nama.''

Perezira w'inama y'abayobozi bakuru b'inzego z'ubuzima mu ngabo z'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba Brigedier, Dr. Achieng Obilo aragaruka ku buryo muri iyi nama bazaganira byimbitse ku ngamba zo kurushaho guhangana n'indwara z'ibyorezo cyane cyane nka coronavirus.

Ati  ''Turaganira ku ngingo zitandukanye, cyane cyane murabizi ko muri iki gihe duhanganye na koronavirusi, ubwo tuzarebera hamwe mu buryo bwimbitse uko twashyiraho uburyo n'ingamba z'uburyo ibikorwa by'ingabo by'ingabo zacu byakomeza no muri ibi bihe bya Covid 19. Icyo tureba cyane ni uburyo tuzubaka ubufatanye buhamye buzafasha ingabo z'ibihugu byacu bya EAC, gukomeza ibikorwa byo kubungabunga umutekano no mu bihe by'icyorezo.''

Aba bayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo z'ibihugu 6 bigize EAC  bagiye kumara iminsi 2 banoza uburyo bwo kurushaho gukorana bazanarebera hamwe uburyo serivisi y'ubuzima iboneka mu gihugu kimwe n'abandi banyamuryango bayungukiraho, bararushaho kandi guteza imbere uburyo bw'amahugurwa hagati y'ibi bihugu bigize aka karere.


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF

RDF yavuze ku bashinzwe umutekano bageze ku butaka bwa RDC batabiteguye bakuriki