Yanditswe Apr, 07 2018 21:52 PM | 17,051 Views
Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yifatanyije n'urubyiruko rubarirwa mu bihumbi mu rugendo rwo kwibuka rumaze kumenyerwa nka walk to remember.
Ahagana saa kumi n'imwe
z'umugoroba kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Mata, imbere y'ingoro y'inteko
ishinga amategeko hatangiye urugendo rwo kwibuka ruzwi nka walk to remember.
Madame wa perezida wa repubulika Jeannette Kagame wari kumwe n'abandi bayobozi
mu nzego nkuru z'igihugu yifatanyanyje n'urubyiruko rubarirwa mu bihumbi
rwitabiriye uru rugendo. Bamwe mu rubyiruko barwitabiriye basanga uru rugendo
rukubiyemo amasomo menshi mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bandi bitabiriye uru
rugendo kandi harimo n'inshuti z'u Rwanda z'abanyamahanga, nabo bahamya ko
igikorwa nk'iki kiri mu bifasha gusubiza agaciro inzirakarengane zazize
jenoside yakorewe abatutsi ndetse no kwifatanya n'abarokotse.
Urugendo rwo kwibuka rwasorejwe kuri sitade Amahoro ni kimwe mu bikorwa bitangira icyumweru cy'icyunamo ndetse n'iminsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kuri ubu yibukwa ku nshuro ya 24.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru