AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abayobozi b'amadini n'amatorero baramagana abafite imyemerere ibangamira ukwirinda COVID19

Yanditswe Jan, 10 2021 20:35 PM | 4,657 Views



Bamwe mu bayobozi mu madini n'amatorero mu Rwanda baramagana abafite imyemerere ibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid19. Polisi y'u Rwanda yo ivuga ko bene aba bagomba guhanwa n’amategeko kuko imigirire yabo yashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage. 

Hari abaturage bagenda bagaragaza ko badakozwa amabwiriza yo kwirinda COVID19 arimo gukaraba intoki neza kandi kenshi cyangwa ukifashisha umuti usukura intoki, kwambara neza agapfukamunwa n'amazuru, guhana intera nibura ya metero imwe na mugenzi wawe n’andi agenda avugururwa hakurikijwe uko ubukana bw’icyorezo buhagaze.

Ibi biteye impungenge abazi neza ingaruka z’iki cyorezo, basanga bene iyi myumvire ari ubuyobe kandi yashyira igihugu mu kaga:

Bizumuremyi Robert utuye mu Mujyi wa Kigali ati ''Bari mu buyobe cyane kuko nibatayakurikiza bazandura, babe bateza ibibazo imiryango yabo bashobora guteza igihugu cyacu ibibazo."

Nyiramana Marie Rose we ati ''Nk'uko twarwanyije malariya yaje ari icyorezo bakaduha supanet, tukamenya ko iterwa n'imibu ni nk'uko na corona uko batubwira ibimenyetso byayo n'icyayizanye tugomba kumenya kuyirinda, ntabwo ari ibyahanuwe nk'uko babivuga, Oyaa hashobora no kuzaza indi nk'uko na SIDA yanaje.'

Nshimiyimana Ezechiel asanga abatumva impamvu yo kwirinda COVID19 bari mu buyobe.

Yagize ati ''Ubundi gukaraba intoki ni isuku rusange kwambara agapfukamunwa ni ibijyanye no kwirinda muri rusange kuko urebye no mu byanditswe byera nta murongo ugaragaza ko kwambara mask ari icyaha. ku bwange bari mu buyobe.''

Abayobozi mu madini n’amatorero anyuranye, bemeza ko ntawe ukwiriye kwitirira imyemerere bene iyi myumvire idahwitse. 

Bemeza ko inyigisho zijyanye n'imyemerere iganisha ku iyobokamana nta hantu na hamwe mu bitabo bakoresha bibuza abayoboke kwirinda indwara z’ibyorezo, kuko kuri bo ''roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima''.

Pasteur Esron Byiringiro, umuvugizi w'itorero ry'abadiventistite b'umunsi wa 7 mu Rwanda yagize ati ''Imyumvire y'abantu iraruhije cyane cyane mu gihe nk'iki ngiki aho abantu bihenda ko bamaze kujijuka kandi mu by'ukuri batarajijuka kuko umuntu ahora yiga. Iyo mubisuzumye cyane mwasanga abameze batyo baba baranavuye mu itorero batakiri abayoboke bashimwa n'itorero bakaba badafite n'aho babarizwa ku bwacu bakaba bari mu buyobe. Ni twebwe rero ari abayobozi ari abaturage guhaguruka tugafatanyiriza hamwe kugira ngo tukirwanye..''

Martin Nuwamungu, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kacyiru yagize ati "Kumva abantu b'abanyarwanda batekereza ibintu nk'ibyo n'ibyo turimo tubona n'impfu nyinshi abantu bamaze kurenga 113 nibura mu mibare yo kugeza nk'ejo cyangwa  ejobundi, abantu bapfa kandi tubibona nkeka ko ari ikibazo gikomeye cyane kuri njyewe...dushingiye ku byanditswe bitagatifu nta hantu na hamwe dushobora kubisanga muri bibiliya ntagatifu, muri Bibiliya Yera, nabo biha gufata ibitabo [byarantangaje ibyo bitabo bariho basoma] wabonaga ari ibintu biraho ngaho utamenya n'aho babikuye. Covid iriho tugomba kumenyesha abanyarwanda ko covid iriho....''

Dr Celestin Hategekimana, ni umushumba mu itorero ry'abangirikani mu Rwanda, akaba kandi umushakashatsi n’umwarimu muri Kaminuza n'impuguke mu bijyanye n'iterambere. Avuga ko hari uburyo abantu bajya mu buyobe bw'ibyo bita ijambo ry'Imana, bahereye ku bitabo bitoya byagenewe kuba imfashanyigisho. 

Ati ''Ibitabo bimwe bisa n’ibica mu rihumye amadini bimwe bikaba birimo n'ubuyobe....rimwe na rimwe hari igihe abandika biriya bitabo baba nabo batarize theologie, hari n'igihe biba byanditse mu cyongereza ubuhinduye akabihindura nabi. Mu 1 Abakorinto 3:16-17 bivuga ko umuntu ari urusengero rw'Imana, iyo umuntu ari urusengero rw'Imana, urarurinda. Nonese bariya bavuga kuriya ntushobora gusanga hari abarara mu nzitiramibu?'' 

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aburira umuntu wese wica amategeko n'amabwiriza yo kwirinda covid 19 ko azabihanirwa.

Ati  ''Abo bazahanwa umuntu wese uzavuga ko atazubahiriza amategeko n'amabwiriza yashyizweho na leta cyangwa andi ayo ariyo yose agamije gushyira ibintu mu buryo bwo kurinda abaturage amenye ko azahanwa akabikurikiranwaho. Njya numva abantu babivuga hirya no hino, ndetse hari n'abibeshya bakavuga ko coronavirus ari politiki, ntabwo ari byo coronavirus iriho nonese iriya mibare y'abantu barenga 100 bapfa, ibihumbi bimaze kurwara urumva yuko ari imikino? Ntabwo ari imikino abantu nibafate amabwiriza ko ari ikintu gikomeye kandi bagomba kuyubahiriza.''

Abanyamadini n'amatorerero ndetse na polisi y'u Rwanda bashishikariza inzego zose gufatanyiriza hamwe mu kurwanya covid19 no kwirinda imyumvire idahwitse kuri iyo ndwara. 


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage