AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Abayobozi bakwiye gutandukanya ibya rubanda n'ibyabo-Abasesenguzi

Yanditswe Feb, 20 2020 17:55 PM | 17,305 Views



Abasesengura iby'imiyoborere n'amategeko basanga abantu bose bakwiye gutadukanya ibya rubanda n'ibyo bagenewe kugira ngo birinde kugwa mu mutego wa ruswa ikomeje kwigaragaza mu byiciro bitandukanye.

Ruswa ni kimwe mu bibazo bigaragazwa ko gihangayikishije ku buryo ngo bisaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu kuyirwanya. Abaturage basanga ari ngombwa guhana nta kujenjeka abagaragayeho ruswa harimo n'abariye nyinshi, abaturage bita ko ari ibifi binini.

Nzamurambaho Mathias utuye mu Mujyi wa Kigali ati “Hakwiye gutangwa message ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw'igihugu, abaturage bakabimenya bagaharanira uburenganzira bwabo. Igifi kinini kigaragaye ko cyariye ruswa cyangwa cyanyereje umutungo w'igihugu, ni ukwangiza bakwiye guhanwa kuko ni bo ba mbere bakwiye kurwanya ruswa.”

Ndayambaje Yohani we avuga ko abaturage bakwiye kwigishwa kurushaho ububi bwa ruswa.

Atiu “Utanga ruswa uvuga ngo ni ukwirengera ariko uwayiriye iyo bamufashe nta n'ubwo wowe wayatanze bayagusubiza ahubwo bisa n'aho ubihombeyemo kuko tutarasobanukirwa ububi bwa ruswa. Abaturage bo hasi muba mugomba kuduha ubusobanuro buhagije igihe cyose tukamenya ububi bwayo.”

Umunyamategeko akaba n'umusesenguzi Me Nkongoli Laurent asanga abantu badakwiye kwitiranya ibya rubanda n'ibyabo bwite. Leta na yo ngo igomba gukora ubugenzuzi ku bakozi bayo kugira ngo abagaragayeho ruswa bahanwe kuko akenshi ibimenyetso bya ruswa no kurigisa umutungo wa Leta bashinzwe gucunga bigaragara.

Ati “Nta rwitwazo na rumwe rwabaho kugira ngo umuntu akore icyaha, kumva mu cyumba cy'inama umuntu avuga ngo duhembwa make ibyo byanyeretse ko hakiri ikibazo. Ijambo kunyunyuza imitsi y'abaturage ryarabaye n'ubwo bitakivugwa, abarya ruswa abayaka baba badindiza igihugu.”

Raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta igaragaza ko mu mwaka wa 2017 habarurwaga miliyari 267 zaburiwe ibisobanuro mu mikoreshereze yazo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane "Transparency International-Rwanda" Mupiganyi Apollinare asanga ibi ari bimwe mu bimenyetso bya ruswa n'ibyaha bifitanye isano, bityo ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye mu kuyirwanya.

Ati “Abahawe inshingano zo kureberera abanyarwanda, bari mu buyobozi bakwiye gutandukanya ibya rubanda n'ibyabo. Amategeko agenga imyitwarire y'abayobozi umuntu yakagombye kuba abizi ariko hari icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ryayo. Hagombye kuba uruhare rw'umuturage mu gutunga agatoki, nta kwihanganirwa bihari ku wagaragayeho ruswa, agakurikiranwa mu mategeko n'umuryango nyarwanda ukamunenga agahanwa kabiri.

Umuryango urwanya ruswa n'akarengane uvuga ko hari ibindi bimenyetso bya ruswa bigaragarira mu itangwa ry'amasoko ya Leta. Utanga urugero rw'isoko rigenewe miliyoni 1 n'ibihumbi 600 z'amadolari, ariko ngo rikaba rigiye guhabwa uwatse miliyoni 2 z'amadolari nyamara uwatse make na we arishoboye.

N'ubwo abakira n'abatanga ruswa bagenda bahindura amayeri, Nyirurugo JMV ukuriye ishami ry'ubushinjacyaha rirwanya ruswa n'ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu ahamya ko harimo gukorwa byinshi mu gukurikirana ibi byaha no kugaruza amafaranga yarigishijwe.

Ati “Imanza 928 zimaze kuburanwa kugeza ubu, muri zo harimo abantu 1187 bahamwe n'ibyaha ku buryo bwa burundu. Inkiko zabahamije umutungo ungana na miliyari 4 n'izahaza ya miliyari 2.”

Kuba ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu na ruswa byarashyizwe mu byaha bidasaza kdi by'ubugome, ubushinjacyaha busobanura ko ari imwe mu ntwaro yo kurwanya bene ibi byaha no gukora ibishoboka byose ngo hagaruzwe iyi mitungo n'ubwo ngo hari imwe n'imwe iba yarajyanywe mu bindi bihugu.

Ishusho igaragaza ukunyere na ruswa (The NewTimes)

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura