Yanditswe Aug, 03 2021 16:02 PM | 39,219 Views
Kuri uyu wa Kabiri, abayobozi ba Kaminuza ya Kent State University yo muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
bigiye kurushaho kubafasha mu bushakashatsi, ku kubaka amahoro no gukemura
amakimbirane.
Bakigera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, abayobozi ba Kaminuza ya Kent State University bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi barazunamira.
Nyuma yaho basobanuriwe amateka y'u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Umuyobozi w'iryo tsinda akaba n'umwe mu bayobozi bakuru ba Kaminuza ya Kent, Dr Marcello Fantoni yavuze ko nyuma yo gusura uru rwibutso yiboneye akaniga ku kuri kw'amateka ateye ubwoba n'agahinda, umubabaro, urwango n'uburyo amahoro ashobora kubakwa mu gihe abantu bashobora kubabarirana.
Ati''Uburezi buba bugamije kubaka amahoro, rero intego y'uru ruzinduko ni ukubaka ubufatanye n'imikoranire hagati ya Kaminuza ebyiri biganisha mu cyerecyezo gitanga icyizere cy'ahazaza ku mahoro cy'ikiremwa muntu. ..cyane rwose..ngewe ubwange ndi umwarimu wigisha amateka kandi ntekereza ko iyo amateka yigishijwe akanigwa neza niwo muti mwiza kurusha iyindi y'ibintu nka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.'
Umuyobozi w'ishuri ryigisha ibijyanye n'amahoro n'amakimbirane muri Amerika
[School of Peace and Conflict Studies] Prof Neil Cooper, yavuze ko yungukiye byishi ku mateka ya Jenosice yakorewe
Abatutsi, akemeza ko mu rugendo rwo kubaka amahoro ku isi, abantu bakwiye kwita
cyane no gukura isomo ku mateka atuma habaho amakimbirane kugirango bubake
ahazaza.
''Tugomba kwita cyane ku mateka ya kera hahise usanga yongera no kugaruka atuma mu binyejana atuma habaho amakimbirane, akanafasha ku kibazo cyo kwibaza ngo ni iki turi gukora uyu munsi cyizagira ingaruka ku mahoro zisa neza n'izikurura amakimbirane mu bisekuru myinshi by'ahazaza, icyo nicyo cya mbere.''
Umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe igenamigambi n'iterambere rya Kaminuza, DR Papias Musafiri yemeza ko imikoranire y'izi kaminuza n'u Rwanda itazafasha mu bushakashatsi gusa ahubwo ngo bigera no ku guhererakanya imico y'ibihugu byombi ishingiye ku mateka no gukuza izo ndangagaciro.
Ati ''Tugira ingendo-shuri z'abanyeshuri baza hano mu Rwanda bagafatanya n'abacu mu gukora ubushakashatsi ariko bakareba n'amateka nkayangaya. Ntabwo rero kuba baje bagatangirira n'aha ngaha ni uko twumva muri ubwo bufatanye bwacu ntabwo bushingiye ku masomo n'ubushakashatsi gusa ahubwo binahera ku gusangira amateka n'umuco wacu n'uwabo nk'abanyamerika.''
Kaminuza y'u Rwanda isanzwe ifitanye umubano na Kaminuza ya Kent State University, ushingiye ku myigishirize, ubushakashatsi, guhererekanya abanyeshuri n'abarimu, aho n'iyo kaminuza igira amasomo bigira ku Rwanda iyo ibigo byo mu bihugu byombi bishinzwe amahoro no gukemura amakimbirane[ Centre for Peace and Conflict management] bifatanyije n'urwibutso rwa Kigali.
Ku bufatanye n'u Rwanda na Kent State University, haratekerezwa ku mushinga wo kubaka ikigo cyizafasha muri ibyo bikorwa bitandukanye by'uburezi ndetse n'ubushakashatsi.
Bienvenue Redemptus
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru