Yanditswe Jul, 22 2019 09:32 AM | 9,647 Views
Hari
koperative yo mu Karere ka Rubavu ivuga ko ifite ikibazo cy’abayiyoboye kuva
igishingwa bayiteza igihombo ku bw’inyungu zabo bwite ku buryo ibagiro ry’inka
ricungwa na yo rishobora gutezwa cyamunara. Nyamara ngo inka zihabagirwa
zicuruzwa mu bihugu birimo RDC na Congo Brazzaville.
Koperative Dukundumurimo, KOADU ni iy’ababazi basaga gato 90 bakorera mu Karere ka Rubavu. Ubusanzwe bafite ibagiro rifite ubushobozi bwo kubaga inka nibura 60 ku munsi bakinjiza nibura miliyoni zashoboraga kugera kuri 12 mu kwezi.
Nyamara ubu ntibarenza inka 30 cyangwa 40 ku kwezi ntibarenze miliyoni 9, kubera ibibazo rifite ryasigiwe n’ubuyobozi bwabanje kuyobora iyi koperative bukaza kuvanwaho n’ikigo gishinzwe amakoperative, ariko ntibakurikiranwa ngo baryozwe igihombo bateje koperative ku bw’inyungu zabo.
Umwe mu bayiyoboye muri iki gihe Semucyo Vedaste asobanura ko amafaranga bahombye yagiye mu mifuka y’abari abayobozi.
Inyandiko mpimbano ivugwa muri iki kibazo inagarukwaho na Mukanoheri Beata, umunyamuryango wa koperative KOADU, uvuga ko yashingiweho mu manza baburanye n’abo bavuga ko bahombeje koperative, akabihurizaho na visi perezida wa yo.
Bamwe mu bavugwa muri iki kibazo batawe muri yombi kubera inyandiko mpimbano. Hagati aho umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko iyi koperative yagiriwe inama ku buryo yakwivana muri iki kibazo ahamya ko gishingiye ku miyoborere.
Ku rundi ruhande ariko Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative, Prof Harelimana Jean Bosco ahereye ku kuba hari abamaze gutabwa muri yombi kubera guhombya iyi koperative ya KOADU, bazakorana n’inzego zose ababigizemo uruhare bakabiryozwa:
Ihurizo abayobozi b’iyi koperative muri iki gihe basigaranye ni iryo kwishyura umwenda wa banki usaga miliyoni 210 ndetse n’inyungu zijyanye nawo.
RCA ihamya ko byanga bikunze iki kibazo kizakemuka kandi iyi koperative idahungabanye.
Koperative COADU yashinzwe mu 2009, igamije ububazi bw’inka. Mu 2012 ni bwo yatangiye kubaka ibagiro ryagombaga kurangira mu 2015 biza kugaragaramo ibibazo ku buryo mu 2016 ari bwo RCA yahagaritse komite yayiyoboraga nyuma yo gutahura uburiganya mu masoko yatangwaga mu myubakire y’ibagiro.
Inkuru mu mashusho
Gratien HAKORIMANA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru