AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abayoboke b’amadini n’amatorero biyemeje kugabanya umubare w’abinjira mu nsengero na Kiliziya

Yanditswe Jun, 27 2021 19:24 PM | 146,824 Views



Abayoboke b’amadini n’amatorero ndetse n’abayobozi bayo hirya no hino mu gihugu, baravuga ko muri ibi bihe ubwandu bw’icyorezo cya COVID19 bwarushijeho kwiyongera, nabo barushijeho gukaza ingamba no kugabanya umubare w’abinjira mu nsengero na Kiliziya.

Mu masaha ya mu gitondo abayoboke b’iyi miryango ishingiye ku myemerere, baba bazindutse batanguranwa imyanya.

Mbere yo kwinjira barabanza bakajya ku mirongo, bakiyandikisha, bagakaraba intoki ndetse bagapimwa n’umuriro.

 Bavuga ko muri iki gihe imibare y’abarwayi ba COVID19 yiyongereye ku buryo bukabije kandi insengero zujuje ibisabwa zikaba zemerewe gukora ariko zikakira 30% by’ubushobozi bwazo, nabo ngo barushijeho gukaza ingamba mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo

Uwitwa Mukashokeye Bernadette utuye mu karere ka Rulindo yagize ati "Twicara neza ku buryo intebe yicarwaaho na babiri mu rusengero ndetse twitabira gukaraba intoki, tukirinda kuramukanya no kwicarana hamwe.”

Ubuyobozi bw’iyi miryango ishingiye ku myemerere, buvuga ko bwabonye isomo ryo kutubahiriza ingamba zo kurwanya COVID19 harimo no gufungirwa insengero.

Emmanuel Karikurubu uyobora EAR/Kacyiru yagize ati "Twagaruye umubare w'abashobora guterana kuri 30%, twongera ingamba muguhana intera, gukaraba intoki no kubahiriza umubare kuko nta muntu waza ngo asange twuzuye ngo yinjire mu rusengero.”

Pasitori Jean Bosco Sibomana uyobora ADEPR Kacyiru we yagize ati "Dukomeza kubashishikariza tubabuza gusurana, tubashishikariza kwirinda ingendo zitari ngombwa kuko ubutumwa ntitubutanga ngo burangirire mu rusengero gusa, burakomeza no mu miryango kuko imbuga duhuriraho tubigishirizaho aho bari hose ngo iki cyorezo kidakomeza kwinjira mu miryango no mu banyarwanda muri rusange.”

Muri iki gihe icyorezo cya COVID19 cyarushijeho kwiyongera, abayobozi b’inzego zibanze n’inzego z’umutekano nibo barimo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza mu nsengero na Kiliziya.

Kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda, kimaze guhitana abaturage basaga 400.

Jean Paul Turatsinze




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira