Yanditswe Jul, 03 2022 17:59 PM | 122,620 Views
Minisitiri
w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc aravuga ko abavuga ko Gaz
ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa, akongeraho ko n’abenshi mu
bagikoresha amakara bayasesagura kubera ubumenyi buke.
Ibi yabitangaje mu gihe bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bavuga ko izamuka ry'ibiciro bya gaz, ariryo ryatumye bongera gukoresha inkwi n'amakara.
Minisiteri y'ibidukikije ivuga ko n'ubwo gaz isigaye ihenze ngo amakara ariyo ahenze kuyirusha, kandi gukoresha inkwi n'amakara bibangamiye ibidukikije ku buryo bukomeye.
Cyubahiro Jacques wo mu Murenge wa Rwezamenyo mu karere
ka Nyarugenge, ni umwe mu banya-Kigali basa nk'abasezereye ikoreshwa ry'amakara
kubera ko mu bihe bishize gaz n'amakara byaguraga kimwe.
Bamwe mu batuye i Kigali barimo uyu Cyubahiro n’abandi nka Igeno Marie Rose, bavuga ko muri iyi minsi bongeye gukoresha amakara bitewe n'uko babona ariyo ahendutse.
Ku rundi ruhande ngo no mu gihe ikiguzi cya gaz cyari kitaratumbagira bakoreshaga amakara, kubera ko buri wese mu mikoro ye, ashobora kubona amakara yo gutekesha mu gihe kuri gaz bisaba kugurira rimwe.
Cyubahiro yagize ati “Byendaga kunganya igiciro, ariko gaz aho izamukiye twafashe umwanzuro wo gukoresha amakara.’’
Igeno Marie Rose we yagize ati "Kereka boroheje gaz ikagura make tukajya tubona iya 200frw, iya 500 frw nk’uko n’ubundi iyo umuntu adafite umufuka w’amakara agura detaille bakamuha aya 200, aya 500 bitewe n’ubushobozi bwe kandi agateka."
Bimwe mu bigo by'amashuri n'ahandi hantu hategurirwa amafunguro y'abantu benshi, bamaze kuva ku nkwi n'amakara bayoboka gaz.
Mu ishuri ryisumbuye rya Lycee de Kigali bamaze imyaka itanu basimbuje inkwi gaz.
Ntawigira Saidi ukuriye abakozi bategura amafunguro muri iki kigo, avuga ko gukoresha gaz byakemuye ibibazo byinshi birimo n'ingaruka z'imyotsi yo mu gikoni kubuzima bw'abakozi, abanyeshuri n'ibidukikije.
Minisitiri w'ibidukikije mu Rwanda, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc avuga ko abavuga ko gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa, akongeraho ko n’abenshi mu bagikoresha amakara bayasesagura kubera ubumenyi buke.
Yagize ati ‘’Iyo
utetse ibishyimbo bimara amasaha
atatu binywa amazi, ushobora rero
kubyinika nijoro wabitoranije ukabironga neza ukabishyira mu isafuriya
uzabitekamo ifite umwanya uhagije
bitumbiramo, mu gitondo urabiteka iminota 30 kuri gaz biba bihiye, ku muntu
ugikoresha amakara ni iminota 45 kuko ku makara hari umuriro ujya inyuma
y’isafuriya ari nacyo kigaragaza ko amakara aduhenda kurusha gaz.’’
Minisitiri Mujawamariya avuga ko leta ifatanije n’abikorera batangiye guhangana n’ikibazo cy’ibiciro bya gaz biri hejuru ugereranije no mu bihe byatambutse, hagati aho ngo harimo no gushakwa uburyo abafite amafaranga make nabo bazajya babona gaz ku buryo buboroheye.
Biteganijwe ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2024 uruganda rwa gaz methan rurimo rwubakwa mu karere ka Karongi ruzatangira gutanga gaz ikoreshwa mu buzima busanzwe, ibigo bihuriramo abantu benshi nk’amashuri, gereza n’amavuriro nibyo bizabanza guhabwa amahirwe yo gukoresha iyo gaz ya made in Rwanda.
Jean Paul MANIRAHO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru