AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana

Yanditswe May, 20 2022 09:49 AM | 97,959 Views



Abatuye Akarere ka Nyabihu batangaje ko batishimiye umuvuduko bariho wo kugabanya igwingira n’imirire mibi mu bana, kuko bagifite abana 11 bari mu ibara ry’umutu kubera ikibazo cy’imirire mibi.

Ikigo cy’ubuzima RBC cyigaragaza ko iri gwingira ritizwa umurindi n’imyumvire yo hasi, no gukoresha nabi ubufasha leta itanga ku batishoboye.

Bimwe mu bituma umubare w’abana bagwingiye utagabanuka ku muvuduko wifuzwa n’aba baturage, bagaragaza ko harimo imyumvire yo hasi mu gutegura indyo yuzuye, ababyeyi batita ku nshingano zo kurera ndetse n’ikibazo cy’isukunke mu miryango. 

Bavuga ko iki kibazo kitari gikwiye kuba cyicyumvikana muri aka karere gafite amahirwe atandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya igwingira mu bana mu kigo cy’ubuzima RBC, Clemence Dusingize avuga ko ikibazo cy’imyumvire yo hasi ku miryango no gukoresha nabi ubufasha leta itanga ku miryango itishoboye, biri mu bitiza umurindi ikibazo cy’igwingira.

Asaba ko inzego zitandukanye zikwiye ku tabyihanganira.

Umuyobozi wungirije mu karere ka Nyabihu ushinzwe imibereho y’abaturage, Simpenzwe Pascal agaragaza ko bashyize imbaraga mu guhindura iyi myumvire kandi bagakurikirana iyi miryango ifate abana bagwingiye hifashishijwe n’amadini n’amatorero.

Akarere ka Nyabihu kagaragaza ko kuri ubu gafite abana 49 bafite ikibazo cy’imirire mibi barimo 11 bari mu ibara ry’umutuku.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko aka karere kari gafite 59% by’abana bagwingiye.

Uyu mubare wagabanutseho 12,3% muri 2020 ugera kuri 46,7%.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira