Yanditswe Jun, 05 2023 17:27 PM | 33,078 Views
Abatuye mu Mujyi wa Kigali barasaba ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove, kuko ibi bikorwa byatumye hari abaturage batabona amazi uko bikwiye.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n'isukura, WASAC cyo kirasaba abaturage ko bakwihanganira ibura ry'amazi mu gihe harimo gukorwa ibishoboka byose ngo abatuye uyu mujyi bazabone amazi mu buryo burambye kandi mu gihe cya vuba.
Ikibazo cy'ibura ry'amazi gihuriweho na bamwe mu batuye mu bice by'Umujyi wa Kigali bavuga ko hashize iminsi batabona amazi aho batuye.
Ni ikibazo ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko cyatewe ahanini n'ibikorwa byo kwagura ingano y'uruganda rwa Nzove.
Ni ikibazo kigiye kumara ibyumweru 2 kandi kikagaragara mu Mirenge 17 y'Umujyi wa Kigali ndetse n'iy'Akarere ka Kamonyi mu Majyepfo y' u Rwanda.
Umuyobozi mukuru wa WASAC, Gisele Umuhumuza asaba abaturage bose bakomeje guhura n'ikibazo cy'ibura ry'amazi kwihangana ko mu bihe bya vuba iki kibazo kizaba cyakemutse.
Kwagura umuyoboro wa Nzove biteganyijwe ko uziyongeraho metero kibe zisaga ibihumbi 25 byose.
Mu rwego rwo guhangana n'ibura ry'amazi mu bihe by' impeshyi ku baturage, WASAC irizeza ko ibikorwa byo kwagura ubushobozi bw'inganda nibirangira, gusaranganya amazi kuzagabanuka ku buryo hari ibice bizayahorana mu buryo burambye.
Ku munsi abaturage bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkenkero zawo cyane cyane ibice biwegereye bisanzwe bifatira amazi ku Mujyi wa Kigali, bakoresha metero kibe zisaga ibihumbi 120 ku munsi.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru