Yanditswe Jan, 21 2022 14:51 PM | 26,200 Views
Bamwe mu batuye mu mijyi yunganira uwa Kigali cyane cyane iyegereye umupaka, bavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kuyubakamo inganda kugira ngo ibyo zitunganya byiyongere.
Bavuga ko kugeza ubu hari n'ibyanya by'inganda bitarageramo uruganda na rumwe.
Ishimwe Fabrice umwe mu batuye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu ahazwi nko mu Muhiira, avuga ko hari imidugudu yateganijwe kubakwamo inganda, ariko kugeza ubu nta kintu na kimwe kigaragaza ko zizahazajya.
Abatuye muri aka karere kimwe n'ahandi muri rusange, basanga kutegerezwa inganda bituma ibicuruzwa bibageraho bihenze kuko biva kure, ndetse kutubakwa kwazo bikazamura igipimo cy'abadafite imirimo bakaba umuzigo ku gihugu.
Ku rundi ruhande, ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati ya Kongo n'u Rwanda bwo burakomeje kandi mu ngeri zose.
Usibye ibihe bya Covid 19, ubundi umupaka uzwi nka Petite Barriere uhuza Goma na Rubavu wambukwa n'abantu basaga ibihumbi 45 ku munsi.
Usibye inganda zitunganya cyangwa zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, abaturage bifuza ko zashyirwa muri aka karere ka Rubavu, ngo hanakenewe n'izikora ibikoresho by'ubwubatsi.
Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Ildephonse Kambogo yizeza ko harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo iki cyanya cy'inganda gitangire kubakwa.
Politiki y'inganda iteganya ko kugeza mu mwaka wa 2024, imijyi yunganira ndetse n’iyingayinga Kigali igomba kuba ifite ibyanya byahariwe inganda.
Hegitari 50 zateganyirijwe inganda mu karere ka Rubavu ndetse no mu karere ka Nyagatare nta ruganda na rumwe rurubakwamo, akarere ka Musanze kateganyije hegitari 167 harimo uruganda rumwe gusa, aka Muhanga harimo inganda 2 muri hegitari 63.
Akarere ka Huye bageze kuri 20% bubaka inganda naho Rusizi ni kuri 35.7%, mu gihe mu Bugesera ibibanza bingana na 72% byamaze kugurwa naho i Rwamagana ibibanza byose byamaze kubona abazabyubaka.
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda, Beatha Habyarimana avuga ko ubushobozi buke ari bwo butuma ibyanya by'inganda bitihutishwa bityo agasaba abikorera gukomeza gushyigikira iyi gahunda.
Iyubakwa ry'ibyanya byahariwe inganda mu turere twunganira umugi wa Kigali, ni kimwe mu byafasha igihugu kugera ku ntego yo guhanga imirimo ibihumbi 214 buri mwaka nk'uko bikubiye muri gahunda ya guverinoma yo kugeza mu mwaka wa 2024.
Biteganyijwe ko ibikorwaremezo no kwimura abaturage bizatwara miliyari zigera kuri 225.8 z'amanyarwanda, ibishobora kuba imbogamizi mu gutinda kuzura kw'ibi byanya byagenewe inganda.
Jean Claude Mutuyeyezu
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru