AGEZWEHO

  • Minisitiri Musabyimana yijeje ubuvugizi mu ikorwa ry'umuhanda Bugarama-Bweyeye – Soma inkuru...
  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...

Abatuye mu gishanga i Nyarutarama batangiye guhabwa amafaranga yo kujya gukodesha ahandi

Yanditswe Mar, 13 2020 17:37 PM | 18,452 Views



Bamwe mu baturage batuye mu ka Kagari ka Nyarutarama ahazwi nka (Bannyahe) baravuga ko bishimiye guhabwa amafaranga atuma bimuka mu manegeka mu gihe biboneka ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga; aya mafaranga akazabafasha gukodesha mu gihe inzu bagenewe zitaruzura.

Hari bamwe batekerezaga ko bazahabwa ingurane ariko ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo buvuga ko hari inzu bagomba guhabwa mu mezi 3 ari imbere.

Mu masaha ya mbere ya saa sita, ku Kagari ka Nyarutarama abatuye mu midugudu ya Kangondo ya mbere n'iya kabiri ndetse na Kibiraro barasobanurirwa ibirebana n'amafranga y'ubukode bagiye guhabwa. Baragenerwa ibihumbi 30 buri kwezi bagahabwa ay'amezi 3, ariko bagasiga icyangombwa cy'ubutaka mu maboko y'akarere na bo bagasinya amasezerano batahana akazaba ikimenyetso cyo guhabwa imwe mu nzu barimo kubakirwa.

Abamaze guhabwa aya mafAranga basobanura ko babanje kutumva neza impamvu yayo kuko usibye kuba bavuga ko ari make ngo ntibiyumvishaka uburyo bavanwa aho bamaze imyaka igera muri 20 batuye; gusa ngo icya mbere ni ukurengera ubuzima bwabo.

Umwe muri bo ni Manirakiza Jean Pierre yagize ati “Buri wese azi ibibazo afite bityo akwiye guhitamo icyo gukora gikwiye, amafaranga ni yo ayoboye iyo wamaze kubona amafaranga n'inzu yo kubamo uba wayibonye.”

Na ho Nyiraneza Olive yagize ati “Turi muri visiyo, bari baratubariye ariko kuko bihuye n'ibiza umuntu ahita afata umwanzuro. Hari hari icyumba na salo na chambrette 2, byose hamwe ni imiryango 8; turajya mu nkengero z'umujyi kuko bavuze ko batwubakira inzu nziza zijyanye n'Umujyi wa Kigali.”

Hari bamwe muri bo batekerezaga ko bazahabwa ingurane y'ubutaka n'imitungo iburiho kubera ko ngo byose byabaruwe, igisa nk'icyabateye urujijo kuko bazi neza ko hari umushoramari ukeneye ubutaka bwabo kandi bukaba bwarakorewe igenagaciro mu gihe intego ya mbere ya leta ari ukuvana abaturage aho ari ho hose hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mutsinzi Pierre Celestin ati “cyo twifuza ni uko batwimura baduhaye ingurane kuko ntidutsimbaraye kuguma hano twifuza ko umugi watera imbere. Turabyemera biragaragara, aya manegeka no gusenyuka kw'inzu byatewe n'ubukererwe kuko batubariye muri 2017.”

Na ho Kabera Bercar ati “Aha nahatuye mu mwaka wa 2000; icyifuzo ni uko twabariwe tweretswe umushoramari, arahari aracyacyeneye ubutaka bwacu nibatwishyure amafaranga twabariwe murakoze.”

Hasanzwe hariho gahunda kwimura abaturage bose batuye nabi kugira ngo hirindwe ko bahura n'ingaruka zituruka ku biza byaniyongereye muri iyi minsi ndetse hari n'abahasiga ubuzima. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo Umwali Pauline avuga ko nta ngurane aba baturage bateganirijwe usibye kuzabaha inzu zigezweho zirimo kububakirwa, buri muturage akazahabwa inzu hakurikijwe agaciro k'umutungo afite.

Ati “Igikorwa turiho ni igikorwa cy'ibiza, na bo barabizi neza ko atimutse inzu yamugwaho agapfa ni cyo cya mbere ni cyo turimo kufasha. Bo amahirwe bafite ni uko bari barabaruriwe imitungo byabonekaga ko batuye mu buryo butubahirije igishushanyo cy'Umujyi wa Kigali, babaruriwe imitungo bakazahabwa inzu zirimo kubakwa mu Busanza.”

Muri rusange imiryango igomba kwimurwa mu Kagari ka Nyarutarama iri hagati ya 1200 na 1500; iyihutirwa kwimurwa yanatangiye guhabwa amafranga yaba abafashije mu kubona ubukode ni 182 bakazasaranganywa miliyoni 25. Inzu 400 ni zo zirimo kubakwa mu Murenge wa Busanza mu Karere ka Kicukiro bakazazihabwa mu mezi 3 ari imbere igihe zaba zitaruzura aba bimuwe bakazahabwa andi mafaranga y'ubukode.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu