Yanditswe Jul, 25 2021 20:43 PM | 26,611 Views
Abatuye mu turere tunyuranye tumaze iminsi twarashyizwe muri gahunda ya
guma mu rugo, baravuga ko bagerageje kurangwa n'imyitwarire igamije guhashya
ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid 19, bakaba bavuga ko kurwanya iki cyorezo
bizahoraho kugeza gicitse burundu.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare na Rubavu, baravuga ko mu minsi ikabakaba 10 bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo bagerageje kwitwararika uko babisabwa n'amabwiriza yo kwirinda covid 19. Abajya mu mirimo yemerewe gukomeza bavuga ko bakuyemo amasomo atuma bakomeza kwitwararika mu guhangana n'icyorezo covid 19, bakanenga bagenzi babo batarumva imbaraga zigomba gushyirwa mu kurwanya iki cyorezo.
Twagiramungu Alphonse ucururiza muri Gasabo yagize ati ''Tugerageza kwitwara neza, iyo twacuruje mu kwakira abantu barabanza bagakaraba kandi bakinjira bari ku murongo. Abari mu rugo nabo bubahiriza gahunda nta gusohoka. Tugendera ku masaha baduhaye, saa kumi n'imwe tukaba dufunze ku buryo saa kumi n'ebyiri ntawe uba akiri mu muhanda, twese tuba twageze mu rugo.”
Byukusenge Monique utuye muri Kamonyi nawe yagize ati ''Mu myitwarire y'abantu ntabwo twavuga ko ari 100%, hari abantu batarumva, wababwira ngo bagume mu rugo ntibabyumve, ni ngombwa ko inyigiso zakomeza, tugakomeza krwana n'iki cyorezo.''
Naho Mutoni Janviere utuye muri Rwamagana we agira ati ''Iyo tuvuye mu rugo tuje mu kazi, ukandagira mu muhanda abayobozi b'imidugudu n'abakorerabushake bakakubaza aho ujya bakumva hatumvikana, bakagusubizayo. Iyo ngeze ku isoko mbanza guhitira ku rukarabiro nkabona kuza mu isoko. Umukiriya uje angana musaba kubanza gukaraba nkabona kumwakira. Iyi minsi ya guma mu rugo iduhaye isomo rikomeye ryo gukomeza kwitwararika kuri iki cyorezo, nkaba ijisho rya mugenzi wanjye.''
Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze ziri muri gahunda ya guma mu rugo, bavuga ko ingamba zafashwe zitanga icyizere cyo guhangana na covid 19, ariko bagakomeza kuburira abaturage kwitwararika:
Murekatete Juliet, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage agira ati ''Turabona ko iyi guma mu rugo ituzanira umusaruro kuko abo twabonanye ubwandu bahama mu rugo ntibasohoka, biyitaho bakagirwa inama, ariko bagakomeza kurinda umuryango wabo.''
Ku itariki ya 17 z'uku kwezi nibwo Umujyi wa Kigali hamwe n'uturere 8 twa Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Rubavu, Musanze, Burera, Gicumbi, Rutsiro hemejwe ko abahatuye bajya muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe cy'iminsi 10.
Guverinoma y'u Rwanda kuri iki cyumweru, yafashe umwanzuro wo kongerere utwo turere iminsi 5, izatangira kubahirizwa ku tariki 27 z'uko kwezi.
John Bicamumpaka
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru