Yanditswe Sep, 21 2021 19:37 PM | 42,280 Views
Abaturage
bagizweho ingaruka n'ibitero by'inyeshyamba za FLN, baravuga ko itangazo
ryashyize hanze n'u Bubiligi rikubiyemo kunenga ubutabera bwahawe abayobozi
bakuru ba MRCD-FLN, ryabababaje kuko rigaragaza ukudaha agaciro ubuzima
bw'abaturage b'inzirakarengane baguye mu bitero bitandukanye izi nyeshyamba
zagabye ku butaka bw' u Rwanda.
Nyuma y'uko urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imikapa ruhanishije Paul Rusesabagina wahoze ari perezida w'impuzamashyaka MRCD igifungo cy'imyaka 25, n'abandi bayobozi ba MRCD-FLN bagakatirwa imyaka itandukanye.
Igihugu y'u Bubiligi mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w'intebe wungirije akaba na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Sophie Wilmès hagaragayemo ukutishimira imyanzuro y'urukiko maze banenga ubutabera bwahawe Paul Rusesabagina, nyamara ibi bivugwa hirengagijwe uruhare rutaziguye MRCD-FLN bagize mu gukomeretsa imitima y’abanyarwanda
Kuri Mukashyaka Josephine utuye mu mudugudu wa Rwerere mu kagali ka Nyabimata mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru, uyu wapfakajwe akiri muto n'ibitero izi nyeshyamba zagabye bwa mbere ku butaka bw'u Rwanda mu ijoro rya taliki ya 19 rishyira 20 Kamena 2018, yemeza ko ibikomere yasigaranye ku mutima bituma we nyumvaga nta mbabazi zahabwa ababigizemo uruhare bose.
Iyi baruwa ikimara gushyirwa ahagaragara, bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n'ibitero by'inyeshyamba za FLN baravuga ko bababajwe cyane n'uburyo kugeza ubu igihugu cy'u Bubiligi kitaraha agaciro amaraso y'abaturage b'inzirakarengane bishwe n'inyeshyamba zaterwaga inkunga ya hafi n'impuzamashyaka MRCD Paul Rusesabagina yari ayoboye.
Ku ikubitiro Paul Rusesabagina akimara gutabwa muri yombi, intambara ya bimwe mu bihugu by’amahanga byayishoye ku Rwanda birusaba kumurekura igitaraganya ngo kuko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuba atararekuwe ku bw’icyo gitutu abaturage babishimira Leta y’u Rwanda, yo yahisemo imiyoborere ibereye abarutuye kurenza kureba inyungu z’ibihugu by’amahanga.
Impuguke mu mategeko akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Muleefu Alphonse avuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose rutanga ubutabera bukwiye, rutitaye ku gitutu cyo gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya bimwe mu bihugu by’amahanga, ibitangazamakuru ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta byifuzaga muri uru rubanza nyamara bakirengagiza ubutabera bwagombaga guhabwa abanyarwanda bagizweho ingaruka zikomeye n’ibitero bya FLN.
Kuri Dr Alphonse avuga kandi ko u Bubiligi bukwiye kwikura mu mutwe ko bimwe mu bihugu bya Afurika, nk’u Rwanda rutakifuza kugendera ku miyoborere mvamahanga ishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo by’abanyarwanda.
Tariki ya 31 Kanama 2020 ni bwo Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.
Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye yari akurikiranweho birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage mu duce dutandukanye tw’uRwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.
Callixte Kaberuka
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru