AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abatuye imirenge y’Umujyi wa Kamembe bashyizwe muri Guma mu Rugo

Yanditswe Jun, 04 2020 15:04 PM | 42,707 Views



Guhera kuri uyu wa Kane, imirenge igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rivuga ko iki cyemezo cyashingiye ku busesenguzi bwakozwe n'inzego z'ubuzima ku cyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu Karere ka Rusizi.

Iri tangazo rivuga ko guhera uyu munsi Umujyi wa Kamembe, ni ukuvuga Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n'igice cya Gihundwe, ushyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo (lockdown) izamara nibura ibyumweru bibiri.

Iyi minisiteri yanavuze iko abakozi ba Leta n'abikorera bose basabwa gukorera akazi mu rugo, keretse abatanga serivisi za ngombwa.

Amasoko amaduka, inzu zo kwiyogoshesherezamo, amagaraje, ibinamba, ubwubatsi bw'inzu, ubwubatsi bw'amato, birafunze, keretse ahacururizwa ibiribwa, ibikoresho by'isuku, farumasi, lisansi na mazutu, n'ibindi bikoresho by'ibanze;

Resitora n'amahoteli byemerewe gukoresha abakozi bake kandi bagatanga serivisi yo guha amafunguro abakiriya bakayatahana (take away);

 Ingendo zose zitari ngombwa zirahagaritswe; kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zikomeye birabujijwe;

 Uburobyi no koga mu kiyaga cya Kivu birahagaritswe;

 Ingendo hagati y'ahashyizwe muri Gahunda ya Guma mu Rugo n'ibindi bice by'Akarere ka Rusizi zirabujijwe, keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ariko ubwikorezi bw'ibicuruzwa burakomeza;

Mu bindi bice byose by'Akarere ka Rusizi harakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi nk'uko biteganwa n'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020;

Inzego zibishinzwe zirakomeza kugenzura ko hari n'ahandi hashobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu gihe bibaye ngombwa;

 Inzego z'ibanze n'iz'umutekano zasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'aya mabwiriza.

Abaturage barasabwa gukomeza kuguma mu rugo no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi yatanzwe n'inzego z'ubuzima kandi niba ugaragayeho ibimenyetso cyangwa ubonye ubifite ugahamagara 114.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira