AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abatuye i Rubavu bishimiye maternite ya Mudende bubakiwe ikazafasha ababyeyi

Yanditswe Jul, 23 2021 14:33 PM | 44,254 Views



Ababyeyi bagana ikigo nderabuzima cya Mudende mu karere ka Rubavu, bavuze ko bashima leta kubera inyubako nshya y'ababyeyi babyariramo izwi nka Materniye bubakiwe, inashyirwamo ibikoresho bigezweho bagereranije n'aho babyariraga imbere.

Bimwe mu bice bigize iyi nyubako ababyeyi babyariramo, bigizwe n'icyumba cy'aho ababyeyi batwite bipimishiriza inda, aho bategerereza iyo bari ku nda, aho babyarira, aho baruhukira bamaze kubyara ndetse n'aho bahererwa inama zo kuboneza urubyaro.

Bamwe mu babyeyi babyariye muri iyi nyubako, bashima serivisi zihatangirwa bagereranije n'uko mbere zahoze muri iki kigo nderabuzima cya Mudende.

Ibi kandi bishimangirwa na Nyiramasabato  Perusi, RBA yasanze  mu cyumba ababyeyi baruhukiramo, aho yari amaze kwibaruka abana b'impanga.

Yagize ati “ Kumbyaza byagenze neza, ndashima akazi abaganga bakoze kuko iyo biza  kuba mbere byari busabe ko njya kubyarira mu bitaro bya Gisenyi, ndashima leta yakoze iki gikorwa.”

Mu cyumweru kimwe gishize iyi maternite itangiye gukora, imaze kubyariramo ababyeyi 15.

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Mudende Irankunda Delphin  avuga ko iyi nyubako nshya ya maternite bubakiwe igashyirwamo n'ibikoresho bigezweho, yabafashije kunoza serivisi baha ababyeyi.

Iyi maternite ya Mudende yuzuye itwaye miliyoni hafi 55 z'amafaranga y'u Rwanda, nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu.

Fredy Ruterana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama