Yanditswe Jul, 23 2021 14:33 PM | 44,254 Views
Ababyeyi bagana ikigo nderabuzima
cya Mudende mu karere ka Rubavu, bavuze ko bashima leta kubera inyubako nshya
y'ababyeyi babyariramo izwi nka Materniye bubakiwe, inashyirwamo ibikoresho
bigezweho bagereranije n'aho babyariraga imbere.
Bimwe mu bice bigize iyi nyubako ababyeyi babyariramo, bigizwe n'icyumba cy'aho ababyeyi batwite bipimishiriza inda, aho bategerereza iyo bari ku nda, aho babyarira, aho baruhukira bamaze kubyara ndetse n'aho bahererwa inama zo kuboneza urubyaro.
Bamwe mu babyeyi babyariye muri iyi nyubako, bashima serivisi zihatangirwa bagereranije n'uko mbere zahoze muri iki kigo nderabuzima cya Mudende.
Ibi kandi bishimangirwa na Nyiramasabato Perusi, RBA yasanze mu cyumba ababyeyi baruhukiramo, aho yari amaze kwibaruka abana b'impanga.
Yagize ati “ Kumbyaza byagenze neza, ndashima akazi abaganga bakoze kuko iyo biza kuba mbere byari busabe ko njya kubyarira mu bitaro bya Gisenyi, ndashima leta yakoze iki gikorwa.”
Mu cyumweru kimwe gishize iyi maternite itangiye gukora, imaze kubyariramo ababyeyi 15.
Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Mudende Irankunda Delphin avuga ko iyi nyubako nshya ya maternite bubakiwe igashyirwamo n'ibikoresho bigezweho, yabafashije kunoza serivisi baha ababyeyi.
Iyi maternite ya Mudende yuzuye itwaye miliyoni hafi 55 z'amafaranga y'u Rwanda, nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu.
Fredy Ruterana
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru