AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Abatuye i Rubavu bashimye ingabo z’u Rwanda zikomeje kuba maso mu kubungabunga umutekano

Yanditswe Jan, 02 2022 09:43 AM | 111,494 Views



Abatuye mu Mirenge y'Akarere ka Rubavu ikora ku mupaka w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuze ko bashimira uko umutekano ubungabunzwe iwabo bakaba bakomeje kwiteza imbere nta rwikekwe, bagashima ingabo z'u Rwanda zidahuga  kuwusigasira.

Gusa bavuze ko nabo bamenye ko umutekano usesuye ari uwo bagizemo uruhare .

Mu masaha y'igicamunsi, RBA yageze mu kagari ka Kageshi  hafi n'umupaka w'u Rwanda na Congo Murenge wa Busasamana, muri aka kagari muri centre zitandukanye, abaturage usanga batembera ntacyo bikanga abandi bahugiye mu mirimo y'ubuhinzi.

Ku rundi ruhande h'epfo mu kibaya gitandukanya Congo n' u Rwanda, ingabo ziba zigenzura ko ntacyahungabanya umutekano w'abenegihugu .

 Martin Ruhara w'imyaka 74, ubuzima bwe bwose abumaze  muri Busasamana, avuga ko yibuka neza igihe aka gace kari karabuze umutekano, magingo aya ariko akishimira ko bameze neza.

Kimwe n'abandi batuye muri ibi bice bituriye umupaka, bemeza ko umutekano usesuye bafite bitikoze, ahubwo binashingiye ku ruhare rwabo mu gutanga amakuru igihe baketse icyo aricyo cyose cyawukoma mu nkokora.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ashimangira ko abatuye ku mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo bamaze gusobanukirwa neza akamaro k'umutekano mu kugera ku iterambere rirambye, gusa ngo nta kwirara.

Imirenge 6 irimo uwa Bugeshi, Busasamana, Cyanzarwe, Rubavu, Gisenyi na Nyanyumba niyo ihana imbibi na Repulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku ruhande rwa Rubavu.  

Inzego z'umutekano zikunze gusaba abayituyemo kugendera kure ibikorwa n'imigambi  bihungabanya umutekano w'Abanyarwanda ndetse n'aho banuganuze ibitagenda bagatangira amakuru ku gihe ku nzego zibishinzwe kugira ngo bikumirwe.


Didas Niyibizi




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira