Yanditswe Jan, 02 2022 09:43 AM | 111,494 Views
Abatuye mu Mirenge y'Akarere ka Rubavu ikora ku mupaka w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuze ko bashimira uko umutekano ubungabunzwe iwabo bakaba bakomeje kwiteza imbere nta rwikekwe, bagashima ingabo z'u Rwanda zidahuga kuwusigasira.
Gusa bavuze ko nabo bamenye ko umutekano usesuye ari uwo bagizemo uruhare .
Mu masaha y'igicamunsi, RBA yageze mu kagari ka Kageshi hafi n'umupaka w'u Rwanda na Congo Murenge wa Busasamana, muri aka kagari muri centre zitandukanye, abaturage usanga batembera ntacyo bikanga abandi bahugiye mu mirimo y'ubuhinzi.
Ku rundi ruhande h'epfo mu kibaya gitandukanya Congo n' u Rwanda, ingabo ziba zigenzura ko ntacyahungabanya umutekano w'abenegihugu .
Martin Ruhara w'imyaka 74, ubuzima bwe bwose abumaze muri Busasamana, avuga ko yibuka neza igihe aka gace kari karabuze umutekano, magingo aya ariko akishimira ko bameze neza.
Kimwe n'abandi batuye muri ibi bice bituriye umupaka, bemeza ko umutekano usesuye bafite bitikoze, ahubwo binashingiye ku ruhare rwabo mu gutanga amakuru igihe baketse icyo aricyo cyose cyawukoma mu nkokora.
Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ashimangira ko abatuye ku mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo bamaze gusobanukirwa neza akamaro k'umutekano mu kugera ku iterambere rirambye, gusa ngo nta kwirara.
Imirenge 6 irimo uwa Bugeshi, Busasamana, Cyanzarwe, Rubavu, Gisenyi na Nyanyumba niyo ihana imbibi na Repulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku ruhande rwa Rubavu.
Inzego z'umutekano zikunze gusaba abayituyemo kugendera kure ibikorwa n'imigambi bihungabanya umutekano w'Abanyarwanda ndetse n'aho banuganuze ibitagenda bagatangira amakuru ku gihe ku nzego zibishinzwe kugira ngo bikumirwe.
Didas Niyibizi
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru