AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abatuye i Musanze biteguye gute kuzakira abazitabira inama ya CHOGM?

Yanditswe May, 25 2022 19:29 PM | 77,157 Views



Abatuye n'abakorera mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, baravuga ko biteguye kwakira neza abazasura aka gace bazaba baje no mu nama izahuza abakuru b'ibihugu na za guverinoma biri mu muryango w'igihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, (CHOGM izatangira muri Kamena uyu mwaka.

Centre ya Kinigi, ni centre  igaragaramo urujya n'uruza rw'abantu batandukanye bitewe n'uko isoko ryaho rirema buri muns, gusa na none bijyanye n'uko ari mu gace k'ubukerarugendo bituma umubare w'abagendamo bava cyangwa bajya mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Kinigi wiyongera. 

Muri iki gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma biri mu muryango w'igihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza (CHOGM), iteganijwe mu kwezi gutaha, abatuye mu Kinigi nabo biteze umubare munini w'abazitabira iyo nama bagasura n'ibyiza bitatse igihugu biboneka muri aka gace, bityo bakaba bari kwita  ku kunoza isuku ku mihanda, no mu ducentre ba mukerarudendo bakunze guhagararamo mbere yo kwerekeza muri pariki y'ibirunga. 

Abatuye n'abakorera mu Kinigi kandi mu ngeri zitandukanye, baravuga ko biteguye kungukira kuri iyi nama ya CHOGM, bityo no mu mirimo bakora irimo n'ubuhinzi bw'ibirayi,  ngo bongereye ubwinshi n'ubwiza bw'umusaruro, abandi bari kwagura aho bakorera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent avuga ko bitarenze tariki 15 za Kamena, ibikorwa byo kurimbisha uducentre two muri uyu murenge dukunze kugeramo ba mukerarudendo bizaba byarangye. 

Umurenge wa Kinigi nka rimwe mu marembo manini y'ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y'Ibirunga, ufite uducentre tugera kuri 5  ba mu kerarugendo bakunze guhagararamo mbere yo kujya mu birunga. 

Abafitemo inzu z'ubucuruzi bakaba basabwa kuzirimbisha.

Patience ISHIMWE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize