Yanditswe Jun, 10 2021 18:54 PM | 106,259 Views
Ababyeyi bo mu karere
ka Musanze barishimira ko batakigorwa no kubona uburezi bwiza bw’abana babo,
cyane ko muri aka karere hamaze kugera ibigo by’amashuri biri ku rwego rwo
hejuri.
Bavuga ko harimo n’ibitanga amasomo hagendewe kuri porogaramu mpuzamahanga.
Mu mujyi wa Musanze uyu munsi umubyeyi ufite umwana utangira amashuri y'inshuke ndetse n'abanza, nta mihangayiko no kubunza imitima yibaza ishuri azamwoherezamo.
Ibi bitandukanye no mu myaka itambutse aho ababyeyi benshi bajyanaga abana babo kujya kwiga hanze y’u Rwanda, abatambutse umupaka berekezaga i Kigali.
Kugeza ubu hirya no hino muri uyu mujyi hari ibigo binyuranye by’amashuri yigenga bitanga uburezi bwishimirwa n'ababyeyi baharerera.
Mukayuhi Lea, umwana we yatsinze ari uwa mbere mu gihugu mu 2019, we na bagenzi be bemeza ko hari igihe kubona ishuri ryiza ry'umwana i Musanze byari bigoye ariko ubu byarahindutse urwego amashuri ariho rurashimishije
Imyigishirize ababyeyi bishimira n’abana ubwabo barayibona, bakaba bavuga ko batewe ishema n'ibigo bigamo ndetse n’uko mu bihe bitandukanye bakuru babo batsinze ibizami bya leta.
Abari mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza bari mu myiteguro y’ikizamini cya leta gisoza iki cyiciro, bifitiye icyizere cyo gutsinda neza ibizamini biri imbere
Nduwayesu Elie nyiri ishuri Wisdom School, wWe na bagenzi be bashoye imari mu burezi, bahamya ko batangiza amashuri atari inyungu nyinshi bari bakurikiye, ahubwo byari ugufasha ababyeyi kubona amashuri meza hafi kandi atanga uburezi bukenewe.
Bavuga ko byari kandi ugushyigikira leta mu kwimakaza uburezi buganisha ku bukungu bw'igihugu bwubakiye ku bumenyi.
Mu karere ka Musanze habarirwa ibigo by’amashuri byigenga 50 ubariyemo n’ayisumbuye, hakaba higa abana barenga ibihumbi 11.
Imwe mu ntego za Guverinoma y’u Rwanda ni ugutanga uburezi bufite ireme kandi bugera kuri bose, no kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Politiki n’ingamba by’uburezi bw’u Rwanda bishingiye ku nkingi eshatu z’ingezi arizo uburezi kuri bose, uburezi bufite ireme n’uburezi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Mbarushimana Pio
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru