AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abatuye i Huye bavuze ko kaburimbo zoroheje mu kuryoshya uyu Mujyi

Yanditswe Sep, 19 2021 11:35 AM | 82,897 Views



Abaturage baturiye imihanda ya kaburimbo yoroheje yubatswe hirya no hino mu bice by'Umujyi wa Huye, baravuga ko iyi mihanda yazamuye iterambere ry'imiturire muri ibi bice ndetse inabafasha guhahirana n'ibindi bice birimo n'iby'uturere baturanye.

Muri iyi mihanda ya kaburimbo yoroheje, harimo nk'uwubatswe mu murenge wa Mukura witwa Rango-Sahera, hari uva ku nzu mberabyombi y'akarere ka Huye ugana ahitwa ku Itaba, ndetse n'undi uturuka ahazwi cyane nko mu Rwabayanga ukagera i Ngoma.

Abaturiye iyi mihanda nk'uwa Rango-Sahera, bagaragaza uburyo uyu muhanda wari mubi.

Kuva iyi miganda yose yashyirwamo kaburimbo yoroheje mu mwaka ushize w'ingengo y'imari, muri utu duce ngo iterambere ryatangiye kwigaragaza cyane cyane iry'imyubakire n'ubucuruzi, ibi rero ngo birimo gutuma umujyi wa Huye urushaho kwagukira muri ibi bice.

Icyakora nk'abakoresha uyu muhanda mushya wa Rango-Sahera, basaba ko agace kasigaye kadakoze kuri uyu muhanda nako katekerezwaho kuko kabafasha guhahirana n'abaturanyi bo mu karere ka Gisagara, unyuze  ku iteme ry'ahitwa mu Mburamazi.

Iyi mihanda ya kaburimbo yoroheje yubatswe yahise inacanirwa yose. Umuyobozi w'akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko uko ubushobozi bugenda buboneka hagenda hatekerezwa ku bikorwaremezo bifasha abaturage.

Atanga icyizere ko n'agace kasigaye ku muhanda Rango-Sahera igihe kizagera kagakorwa.

Imihanda yubatswe yose mu mwaka w'ingengo y'imari ushize mu mujyi wa Huye ireshya na km 6,3.

Muri uyu mwaka mushya w'ingengo y'imari hateganijwe kuzubakwa indi mu mirenge ya Tumba na Mbazi nayo ibarirwa mu gice cy'umujyi.

Tuyisenge Adolphe




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize