AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Kuki hari ibicuruzwa bigipfunyikwa mu bikoresho bya plasitiki?

Yanditswe Jun, 15 2022 19:09 PM | 134,731 Views



Abatuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bishimira intambwe imaze guterwa mu kugabanya ibikoresho bya plastiki, byatezaga umwanda bikabangamira n’ibidukikije ariko bagasaba ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwatuma iki kibazo gikemuka burundu.

Itegeko No 17/ 2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza  ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibikoresho bikozwe muri plastike.

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kubahiriza iri tegeko byabanje kubatonda, ariko kuri ubu ngo bamaze kubimenyera no kubona inyungu z’iri tegeko cyane cyane kugabanya umwanda no kurengera ibidukikije.

Muziranenge Alodie yagize ati "Ababikoreshaga iyo baje tukabasobanurira ko baciwe barabyumva kuturusha kuko baba barabyumvise no kuri radiyo cyangwa televiziyo, urabona nka Fanta bayinyweshaga uduheha, ubu turabasobanurira bikarangira bayinywesheje udukombe cyangwa bakayinywera aho."

Muhawenimana Leocadie we ati "Tuzana ibikoresho bikoze mutumviloppe tugahahiramo kugira ngo tutangiza ibidukikije, kuba plasitike yaraciwe rero ntacyo bidutwaye.’’

Gusa aba baturage bavuga ko hari ibicuruzwa bigitumizwa mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda bikabageraho bifunze mumashashi, amacupa n’ibindi bikoresho bya Plastike.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije, Cyiza Beatrice avuga ko ibicuruzwa bigipfunyikwa muri Plastique ari ibyasonewe n’itegeko kubera impamvu zihariye

Yagize ati "Hari ukuntu twasubije amaso inyuma, itegeko rikavuga riti, hari ibidashobora gusimbuzwa, nk’abazana amazi, ama jus ku buryo nta kindi wabitwaramo ngo bye kwangirika uretse plastiki, abo rero bashyiriweho uburyo bwo kubyinjiza n’uburyo bwo gutanga raporo y’uko byakoreshejwe ariko hari n’amafaranga batanga 90/kg kugira ngo azafashe mu gihe cyo kunagura ibi bikoresho."

Hari zimwe mu nganda zo mu Rwanda zatangiye kwegeranya bimwe mu bikoresho bya plasitiki byakoreshejwe zikabivanamo ibindi bikoresho bitandukanye.

Mu  kwezi kwa Kane uyu mwaka, mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya, ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga wita kubidukikije byatoye umwanzuro wo guca ikoreshwa rya plasitiki ku isi.

Ni umwanzuro wafashwe biturutse ku busabe bw’u Rwanda n’ibindi bihugu byashyize imbere politiki yo guca plastiques no kurengera ibidukikije

Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko urugendo rwo guca plastiki ruzakomeza, kugeza ubwo mu Rwanda nta gikoresho cya plastiki kizaba kikihagaragara ariko  hagati aho ibigikenewe cyane bigakoreshwa mu buryo butabngamira ibidukikije.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize