Yanditswe Jun, 15 2022 19:09 PM | 134,731 Views
Abatuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bishimira intambwe imaze guterwa mu
kugabanya ibikoresho bya plastiki, byatezaga umwanda bikabangamira
n’ibidukikije ariko bagasaba ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwatuma iki kibazo gikemuka burundu.
Itegeko
No 17/ 2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza
ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibikoresho bikozwe muri
plastike.
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kubahiriza iri tegeko byabanje kubatonda, ariko kuri ubu ngo bamaze kubimenyera no kubona inyungu z’iri tegeko cyane cyane kugabanya umwanda no kurengera ibidukikije.
Muziranenge Alodie yagize ati "Ababikoreshaga iyo baje tukabasobanurira ko baciwe barabyumva kuturusha kuko baba barabyumvise no kuri radiyo cyangwa televiziyo, urabona nka Fanta bayinyweshaga uduheha, ubu turabasobanurira bikarangira bayinywesheje udukombe cyangwa bakayinywera aho."
Muhawenimana Leocadie we ati "Tuzana ibikoresho bikoze mutumviloppe tugahahiramo kugira ngo tutangiza ibidukikije, kuba plasitike yaraciwe rero ntacyo bidutwaye.’’
Gusa aba baturage bavuga ko hari ibicuruzwa bigitumizwa mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda bikabageraho bifunze mumashashi, amacupa n’ibindi bikoresho bya Plastike.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije, Cyiza Beatrice avuga ko ibicuruzwa bigipfunyikwa muri Plastique ari ibyasonewe n’itegeko kubera impamvu zihariye
Yagize ati "Hari ukuntu twasubije amaso inyuma, itegeko rikavuga riti, hari ibidashobora gusimbuzwa, nk’abazana amazi, ama jus ku buryo nta kindi wabitwaramo ngo bye kwangirika uretse plastiki, abo rero bashyiriweho uburyo bwo kubyinjiza n’uburyo bwo gutanga raporo y’uko byakoreshejwe ariko hari n’amafaranga batanga 90/kg kugira ngo azafashe mu gihe cyo kunagura ibi bikoresho."
Hari zimwe mu nganda zo mu Rwanda zatangiye kwegeranya bimwe mu bikoresho bya plasitiki byakoreshejwe zikabivanamo ibindi bikoresho bitandukanye.
Mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya, ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga wita kubidukikije byatoye umwanzuro wo guca ikoreshwa rya plasitiki ku isi.
Ni umwanzuro wafashwe biturutse ku busabe bw’u Rwanda n’ibindi bihugu byashyize imbere politiki yo guca plastiques no kurengera ibidukikije
Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko urugendo rwo guca plastiki ruzakomeza, kugeza ubwo mu Rwanda nta gikoresho cya plastiki kizaba kikihagaragara ariko hagati aho ibigikenewe cyane bigakoreshwa mu buryo butabngamira ibidukikije.
Jean Paul MANIRAHO
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru