Yanditswe Dec, 27 2021 15:51 PM | 46,139 Views
Abatuye Akarere ka Nyagatare batangaje ko bishimira intambwe imaze guterwa mu kugeza amazi ku baturage, yaba akanerwa n’abantu mu kuyakoresha mu ngo ndetse n'akenerwa n’aborozi mu kuhira inka zabo.
Gusa abaturage basanga hagikenewe gushyirwa
izindi ngufu mu gukemura ibibazo by'amazi yo mu nzuri akunze kubura igihe
cy’izuba, ndetse hagasanwa na nayikondo zubatswe nyuma zigapfa.
Nk'uko imibare itangwa n’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura ishami rya Nyagatare ibigaragaza, muri aka karere kuri ubu abagejweho amazi yo mu ngo ni 57%, naho ayagejejwe mu nzuri z'inka ni 37%.
Hashingiwe ku miterere y’Akarere ka Nyagatare gakunze kugira izuba ryinshi, RBA yashatse kumenya uko ikibazo cy'amazi gihagaze by'umwihariko mu Mirenge ya Matimba, Rwimiyaga na Karangazi nk’imwe muyororewemo inka nyinshi, ikanaturwa n’abaturage ari nako ikunze kuvusha izuba ryinshi. Abaturage b'aho bashingiye ku mateka y'iyi mirenge mu gihe cyo hambere, basanga hari ibyakozwe byinshi byo kuborohereza kubona amazi.
Kubana James umworozi wo muri Rwimiyaga yagize ati "Mu buryo bwa rusange uretse kubakira abaturage amavomo rusange yifashishwa mu gutanga amazi akoreshwa mu ngo hagiye hanubakwa zanayikondo ndetse no gufukura amadamu."
Abaturage bashima iyo ntambwe ariko bakagaragaza ikibazo cy'uko amwe mu mavomo yangiritse akaba akeneye gusanwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Steven nawe yemera ko hari ibyakozwe byinshi ariko n'ibigikenewe gukora mu gukemura iki kibazo burundu, atangaza imishinga ihari yo mu gihe cya bugufi, iyo hagati niyo mu gihe cyirambye.
Uyu muyobozi anagaruka kumishinga irambye izafasha mu gukemura ikibazo cy’amazi yaba muri iriya Mirenge.
Uretse iyi mishinga y'igihe cyirambye, indi yo mu gihe cya bugufi niyo mu gihe cyo hagati hari ukunganira aborozi kubona damsheets nyinshi, imodoka zaguzwe zizajya zifashishwa mu kuvomera inka mu nzuri, kuba hari komisiyo y’ubutaka yashyizweho isesengura imiterere yaza valley dams n'uburyo zasanwa n’ibindi.
Imibare igaragaza ko mu karere kose ka Nyagatare abagatuye bakeneye meterokibe ibihumbi cumi na bitanu ku munsi, ariko kuri ubu gafite meterokibe ibihumbi umunani.
Munyaneza Geofrey
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru