Yanditswe Aug, 01 2021 09:35 AM | 45,525 Views
Ubuyobozi bw’uturere twa Muhanga na
Ruhango tumwe mu dufite imirenge myinshi iri muri gahunda ya guma mu rugo mu
iyi minsi, buributsa abaturage kwitwararika bikomeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid
19, kugirango hatazagira izindi ngamba z’inyongera bahabwa igihe imibare
y’ubwandu yakomeza kwiyongera.
Imirenge itandukanye muri utu turere twombi yashyizwe mu gahunda ya guma mu rugo izamara iminsi 14, bamwe mu batuye mu karere ka Muhanga na Ruhango basobanura ko bazi neza ubukana bw’icyorezo cya covid 19, bakanamenya n’icyatumye bashyirwa muri gahunda ya guma mu rugo ari yo mpamvu bitwararika mu kugira aho bajya usibye impamvu yumvikana.
Kugeza ubu Imirenge 7 kuri 12 y’akarere ka Muhanga niyo iri muri gahunda ya guma mu rugo, naho mu karere ka Ruhango Imirenge 6 niyo iri muri iyi gahunda mu gihe aka karere kagizwe n’imirenge 9. Amabwiriza yarakajijwe by’umwihariko ahahurira abantu benshi kuko nko mu masoko hongerewe umubare w’abakorerabushake ku bufatanye n’abikorera ibintu bavuga ko bizagira impinduka mu kubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi bwa covid 19.
Izamuka ry’imibare y’abandura covid 19 muri iyi minsi niryo ryashingiweho mu gushyira imirenge imwe yo hirya no hino mu gihugu muri gahunda ya guma mu rugo, aho nko mu karere ka Muhanga imibare y’abandura ku munsi iherutse kurenga abantu 100, gusa abayobozi b’uturere twa Muhanga na Ruhango bizera ko gushyira abaturage mu rugo bizagabanya ubwandu ariko ngo nabo bakabigiramo uruhare rugaragara.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Kayitare Jaqueline yagize ati "Iki cyorezo uko cyagiye kizamuka ngira ngo abaturage babo barakibona, turafatanya n'abaturage twese icyo dushaka ni uko iyi mibare igabanuka ngo dushobore gusohoka."
Uw'akarere ka Ruhango, Habarurema Valens we avuga ko barebye uko imibare ihagaze irimo kumanuka, ku buryo bizera ko iminsi bahawe izaba yagabanutse cyane.
Yakanguriye abaturage ko iyi minsi bahawe bayitwaramo neza.
Gutumbagira kw’abandura n’abicwa na covid 19 kwatumye uturere 8 n’Umujyi wa Kigali dushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, gusa utu turere turayisohokamo guhera tariki ya mbere Kanama, mu gihe Imirenge iherutse gushyirwa muri iyi gahunda mu duce tunyuranye tw’igihugu biteganijwe ko izageza tariki 10 Kanama hagafatwa izindi ngamba.
Jean Claude Mutuyeyezu
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru