Yanditswe Sep, 22 2021 19:39 PM | 23,643 Views
Abatuye
Akarere ka Palma mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, barashimira inzego z'umutekano
z'u Rwanda ku bufatanye n’iziki gihugu zabakijije ibyihebe byabiciye imiryango ndetse
bikabagira impunzi mu gihugu cyabo.
Ubu iwabo hari amahoro n'ituze ku buryo abasaga ibihumbi 25 bamaze kugaruka mu byabo.
Mu mujyi wa Palma urujya n'uruza rwatangiye kugaruka, ibikorwa by'ubushabitsi n'ubucuruzi muri rusange nabyo bitangiye kuzura umutwe.
Ku batuye Palma ngo u Rwanda rwabagaruriye icyizere cy'ubuzima kandi ngo ntako bisa kubona ubufatanye buranga inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iz'igihugu cyabo cya Mozambique.
Mu ntara ya Cabo Delgado habarurwa abakabakaba miliyoni bakuwe mu byabo n'ibyihebe.
Umunyamakuru wacu, Divin Uwayo na Cameraman Bienvenue Mbarushimana bageze mu gace ka Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado, aho bazasura inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejweyo kurwanya ibyihebe.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru