AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abatuye Cabo Delgado bashimiye inzego z'umutekano z'u Rwanda zabakijije ibyihebe

Yanditswe Sep, 22 2021 19:39 PM | 23,643 Views



Abatuye Akarere ka Palma mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, barashimira inzego z'umutekano z'u Rwanda ku bufatanye n’iziki gihugu zabakijije ibyihebe byabiciye imiryango ndetse bikabagira impunzi mu gihugu cyabo.

Ubu iwabo hari amahoro n'ituze ku buryo abasaga ibihumbi 25 bamaze kugaruka mu byabo.

Mu mujyi wa Palma urujya n'uruza rwatangiye kugaruka, ibikorwa by'ubushabitsi n'ubucuruzi muri rusange nabyo bitangiye kuzura umutwe.

Ku batuye Palma ngo u Rwanda rwabagaruriye icyizere cy'ubuzima kandi ngo ntako bisa kubona ubufatanye buranga inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iz'igihugu cyabo cya Mozambique.

Mu ntara ya Cabo Delgado habarurwa abakabakaba miliyoni bakuwe mu byabo n'ibyihebe.

Umunyamakuru wacu, Divin Uwayo na Cameraman Bienvenue Mbarushimana bageze mu gace ka Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado, aho bazasura inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejweyo kurwanya ibyihebe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura