Yanditswe Jun, 17 2022 19:46 PM | 131,918 Views
Abatuye Akarere ka Burera barasaba ko umuhanda Base-Butaro-Kidaho washyirwamo kaburimbo, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwizeza ko imirimo itangira vuba.
Imirimo yo gukora umuhanda Base Kirambo Kidaho
wari warangiritse, irarimbanyije aho kuri ubu urimo gusanwa.
Nubwo abaturiye n’abakoresha uyu muhanda
babyishimira, ariko barasaba ko washyirwamo kaburimbo.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri
y'ibikorwaremezo, Eng. Uwase Patricie yasuye imirimo yo gusana uyu muhanda areba aho igeze.
Umuyobozi w'Akarere ka Burera Wungirije Ushinzwe
iterambere ry'Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste avuga ko mu mezi atatu ari
imbere, umushinga wo kubaka kaburimbo muri uyu muhanda utangira.
Umuhanda Base Kirambo Kidaho numara kuzura, uzafasha mu buhahirane bw'abatuye Burera n’ibindi bice bitandukanye.
Uzanyura kuri Kaminuza Mpuzamahanga ya Butaro
n'ibitaro bya Butaro, unateze imbere ubukerarugendo mu gishanga cy'urugezi
n'ibiyaga by'impanga bya Burera na Ruhondo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru