AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Abatuye Akarere ka Nyagatare batangiye kubyaza umusaruro ikimoteri cyatwaye hafi miliyari imwe

Yanditswe Oct, 11 2021 13:49 PM | 40,606 Views



Abatuye mu Karere ka Nyagatare barishimira ko imyanda imenwa mu kimoteri cy'aka Karere ivanywe mu duce tw’ubucuruzi, mu masoko no mu ngo z'abaturage yatangiye kubyazwa umusaruro.

Iki kimoteri kigizwe n'ibice birimo icyagenewe imyanda itabora ari na yo ikorwamo amapave akoreshwa mu bwubatsi, mu gihe igice kindi ari icy'imyanda ibora itunganywamo ifumbire y'imborera ifasha abaturage mu bikorwa by'ubuhinzi.

Kuri ubu habarurwa toni zisaga 30 z'ifumbire y'imborera itunganywa n'abakozi ba Kampani ikoresha iki kimoteri kandi imirimo irakomeje. Bamwe mu batuye muri aka Karere bishimira ko iyi myanda yatangiye kubyazwa umusaruro, ariko by'umwihariko ku bijyanye no gutunganya ifumbire kuko kuyibona byajyaga bibagora cyane.

Umukozi w'Akarere ka Nyagatare ushinzwe kubungabunga ibidukikije, Murenzi Emmanuel avuga ko kubyazwa umusaruro imyanda iki kimoteri cyakira bizagira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije.

Uretse kuba iyi myanda ikorwamo amapave indi igatunganywamo ifumbire, uyu muyobozi avuga ko ku bufatanye na Kampani ikoresha iki kimoteri mu minsi iri imbere iyi myanda izatangira gukorwamo ibicabwa bizwi nka briquettes izafasha mu guhangana n'ikibazo cy'ibura ry'ibicanwa muri aka Karere by'umwihariko mu bigo by'amashuri, mu maresitora n'ahandi.

Mu 2015 nibwo iki kimoteri cyatangiye kubakwa, kikaba cyaruzuye mu 2017 gitwaye amafaranga y'u Rwanda akabakaba miliyari.

Mu 2018 nibwo cyatangiye kwakira imyanda, ariko imirimo kuyitunganya iza gukomwa mu nkokora n'ibibazo by'imicungire mibi yacyo ndetse n'icyorezo cya Covid-19 kuri ikaba yarongeye gusubukurwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira