AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abaturiye ruhurura ya Mpazi bubakiwe ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga

Yanditswe Jun, 06 2021 20:11 PM | 32,518 Views



Umujyi wa Kigali urimo gushyira mu bikorwa umushinga wo kubakira abatuye mu bice byegereye ruhurura ya Mpazi by’Imirenge ya Kimisagara, Gitega na Rwezamenyo.

Abarimo kubakirwa batuye ahantu nabo ubwabo bemera ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyarugenge begereye ruhurura ya Mpazi, bavuga ko batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga cyane cyane mu bihe by'imvura, kuko iyi ruhurura ibasenyera.

Basanga icyakorwa cyose bakahava cyangwa bakubakirwa mu buryo burambye kandi bubarinda amakuba bacyakira na yombi.

Uwitwa Nkundinzanye Christine yagize ati  ''Imvura yaraje iragwa idutwarira inzu dusigara iheruheru, leta nk'umubyeyi wacu yadukura mu bukode kuko kwishyura biratugoye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitega ukora kuri iyi ruhurura, Uzamukunda Anathalie asobanura ko aba baturage barimo kubakirwa ku butaka basanzwe batuyeho, kandi ngo byakozwe nyuma yo kubyumvikanaho no guhabwa amakuru yuzuye kuri iyi gahunda:

''Bafite uruhare mu itangira ry'umushinga kandi bafite amakuru y'uburyo umushinga ugenda kuko iyo batangiye gusiza bahura n'abaturage, niba bagiye kuzamura inkuta baba bahuye n'abaturage kugirango bumvikane ikigiye gukorwa.”

Mu rwego rwo kwirinda ko umuturage uhawe ingurane y'amafaranga ajya ahandi akubaka mu kajagari, akarere ka Nyarugenge n’Umujyi wa Kigali batekereje ubu buryo bwo kubakira abaturage aho basanzwe bafite inzu, kugira ngo hanozwe imiturire n'ubuzima bw'abaturage budahungabanye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'aka karere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yemeza ko uretse gutuza abaturage ku butaka bwabo bazanahabwa inzu nziza mu rwego rw'ingurane.

Ati ''Ni ahantu hatuwe nabi ariko nk'ubuyobozi bw’akarere n'Umujyi wa Kigali dufite umushinga agamije gufasha abaturage bahaturiye kuvugurura imiturire bakaguma ku gutura ku butaka bwabo, hakazamuka inzu nziza  bagahabwamo nk'ingurane ku butaka n'umutungo wari uhari kandi bakahatura bahishimiye kandi bigahindura imiturire yaho, ibyo kandi bikazanakomeza.''

Muri iyi gahunda inyubako ya mbere yamaze kuzura yashyizwemo imiryango 8 mu Murenge wa Kimisagara ikaba ifite agaciro ka miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe indi nyubako itangiye kubakwa mu Murenge wa Gitega hafi ya Mpazi izaba igizwe n’inzu 28, ikaba ifite agaciro ka miliyoni zirenga 350 z'amafaranga y'u Rwanda yo biteganyijwe ko yazashyirwamo imiryango 90, kandi kubakira indi miryango bikazanakomeza.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize