Yanditswe Jan, 22 2022 18:57 PM | 35,117 Views
Abaturiye ikibaya cy’urugezi mu turere twa Burera na Gicumbi barasaba ko cyatunganywa kuko byakongera umubare wa ba mukerarugendo basura Intara y'Amajyaruguru kandi na bo bakungukira muri ibyo bikorwa.
Ni mu masaha ya mu gitondo, Munezero Jean Paul arimo guha amabwiriza itsinda akuriye rishinzwe gucunga umutekano w’ikibaya cy’Urugezi. Buri wese arerekeza aho yatumwe gukorera.
Iri tsinda ry’abantu 54 rizwi nka rangers ryatangiye muri 2017 kugira ngo ribungabunge iki kibaya gifite ubuso bugera kuri hegitari ibihumbi 6.700. Munezero avuga ko ryakemuye ibibazo bitandukanye birimo n'iby'umutekano.
Inyoni z’amoko atandukanye zimwe zari zarahunze iki kibaya kubera kwigabizwa n’abaturage ubu zaragarutse. Ibikorwa bigamije gusubizaho urusobe rw’ibinyabuzima na byo birakomeje.
Abatuye n’abagenda muri aka gace bavuga ko gutunganya ikibaya cy’Urugezi bifite kinini bivuze mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gukurura ba mukerarugendo.
Kugeza ubu imisambi iri mu nyoni nyinshi ziri muri iki kibaya. Kimwe cya kane cy’imisambi 1000 ibarurwa mu Rwanda yibera mu rugezi. Ibi byatumye umuryango nyarwanda ubungabunga ibinyabuzima by’agasozi (Rwanda Wildlife conservation Association) ukomereza ibikorwa byawo no muri iki kibaya.
Dr Nsengimana Olivier ukuriye uyu muryango ashimangira ko ibikorwa nk’ibi byo kubungabunga ibidukikije bituma hari benshi barushaho kubona ibyo basura bidashingiye ku mapariki gusa..
Ikibaya cy’Urugezi gikora ku mirenge 6 y'Akarere ka Burera ndetse n’imirenge 2 y'akarere ka Gicumbi.
Minister w’Ibidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya agaragaza ko ibyanya nk’ibi biri hirya no hino mu gihugu kandi ko ubufatanye bwa buri wese bukenewe mu nyungu zo kubungabunga ibinyabuzima birimo.
Mu Rwanda habarurwa amapariki y’igihugu 4 asanzwe asurwa na ba mukerarugendo. Kwiyongera kw’ibyanya nk’ibi bibereye ubukerarugendo biri mu byatuma uduce birimo turushaho gusurwa no gutera imbere. Inyungu zituruka mu rwego rw’ubukerarugendo rwihariye 48% by’umusaruro mbumbe w’igihugu na zo zarushaho kuzamuka.
Jean Claude Mutuyeyezu
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru