AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abaturiye Pariki ya Nyungwe barishimira ibyo imaze kubagezaho mu myaka 15 ishize

Yanditswe Dec, 25 2020 21:26 PM | 48,581 Views



Abaturiye pariki y'igihugu ya Nyungwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu ntara y'amajyepfo baravuga ko kuva Nyungwe yagirwa pariki y'igihugu mu 2005 leta yakomeje gukurikirana imibereho y'abayikuragamo amaramuko bashyirwa mu makoperative yatumye barushaho kunoza ibyo bakoraga bazamuka mu iterambere.

Parike ya Nyungwe .igizwe n’ishyamba kimeza rishashe ku buso bwa km2 1019, iraruta bimwe mu bihugu birimo nka Singapore ifite ubuso bwa km2 728. Nyungwe iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'u Rwanda. Ikora ku turere dutanu turimo dutatu two mu ntara y'iburengerazuba na tubiri two mu ntara y'amajyepfo. Icumbikiye amoko arenga 100 y'inyamaswa n’ibikururanda.

Kuva mu 2005 Nyungwe yagizwe pariki y'igihugu, iba icyanya gikomye ndetse abaturage bajyaga gushakamo amaramuko barikurwamo. Abo ni abarihigamo inyamaswa ziribwa, ba rushimusi, abatwikaga amakara ndetse n'abajyaga guhakuramo ubuki.

Mu myaka 15 ishize Nyungwe ibaye pariki y'igihugu, ubuhamya bw'abahoze mu bikorwa biryangiza bakarikurwamo, bugaragaza ko n’ubundi ubuzima bwabo bwabaye bwiza kurushaho kuko bafashijwe kwishyira hamwe ndetse baterwa inkunga. Urugero ni abanyamuryango ba cooperative Dukwize Uburyohe ikora ubuvumvu mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru.

Kugeza ubu mu mirenge icyenda ikora kuri pariki y'igihugu ya Nyungwe mu ntara y'amajyepfo habarurwa abaturage 891 bahoze batunzwe n'iri shyamba bibumbiye mu makoperative asaga 35.  Yaba abahoze ari abahigi, abavumvu n'abatemagamo ibiti, bose icyo bahurizaho ni ukuba ubuzima bwabo bwarabaye bwiza nyuma yo kureka ibi bikorwa.

Imyaka ishize ari ibiri kandi  hashyizweho abitwa imboni za Nyungwe hirya no hino mu mirenge ikora kuri pariki y'igihugu ya Nyungwe. Aba ni abaturage bose batuye muri iyi mirenge bafite inshingano zo kurinda abangiza iyi parike.

Hamwe n'ikirere cyiza kiba hafi y'iyi pariki, ubuhinzi bw'icyayi, ibirayi n'ingano bwatejwe imbere budasize ibikorwaremezo nk'imihanda, amashanyarazi n'amashuri byakwirakwijwe muri iki gice ku buryo abaturage bavuga ko batarenga kuri iri terambere ngo basubire kwangiza Nyungwe.

Imibare itangwa na RDB igaragaza ko ikiraro cyo mu kirere kizwi nka Nyungwe canopy ari cyo gisurwa cyane muri iyi pariki. Umushakashatsi mu rusobe rw'ibinyabuzima Dr Imanishimwe Ange, avuga ko hari amoko menshi y'inyamaswa zisigaye gusa muri iri shyamba nk'izitwa Inkomo  ndetse n'amoko menshi y'inyoni abantu basura.

Tariki ya 7 ukwakira muri uyu mwaka ni bwo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyasinyanye na sosiyete isanzwe yo muri Afurika y’Epfo isanzwe ikora ibijyanye no gucunga amaparike yitwa African parks amasezerano y’imyaka makumyabiri yo gucunga parike y’igihugu ya Nyungwe. Umuyobozi w’iyi sosiyete avuga ko icyo bazashyira imbere ari ukurushaho kumenyekanisha ibyiza biri muri iyi parike no gukorana n’abaturage.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwasuwe n’abantu miliyni 1,6. Parike ya Nyungwe yo yasuwe n’abantu 17,863 bavuye ku 16,086 mu mwaka wa 2018 bivuze ko umubare w’abayisura wazamutseho 11%. Mu mwaka ushize kandi parike z’igihugu zinjije miliyoni 28.9 z’amadolari ya Amerika ni hafi miliyari 29 mu manyarwanda, mu gihe urwego rw’ubukerarugendo muri rusange rwinjije miliyoni 498 z’amadolari ya America ni hafi miliyari 498Frw.

Tuyisenge Adolphe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize