AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturiye Pariki y'Igihugu ya Gishwati-Mukura bafite inyota yo kubona isurwa

Yanditswe Sep, 09 2019 08:21 AM | 8,252 Views



Nyuma y’imyaka 3 Leta yemeje Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura abaturage baravuga ko batarayibonamo inyungu kuko ngo ntabikorwa by’ubukerarugendo bifatika biratangira muri iyi pariki nshya.

Hashize imyaka itatu ishyamba rya Gishwati mukura ryemejwe na Leta y’u Rwanda ko ari Parike y’Igihugu,hagaragaramo urusobe rw’ibinyabuzima bamukerarugendo bashobora gusura birimo inyamaswa z’impundu,inkima,amoko y’inyoni asaga 200 harimo 20 aboneka muri ako gace gusa, amasumo(water Fall) n’amasoko y’amazi  n’ibiti bya kimeza bitandukanye.

Nyamara kugeza ubu ntabikorwa byu’ubukerarugendo biratangira kuhakorerwa ngo ryinjize amaadevise kubera ko hari gahunda zikiri gutegurwa,abaturiye iyi parike bifuza ko hashyirwamo imbaraga  kugira  ritangire gusurwa nabo batangire kubona ibikorwaremezo byubakirwa abaturiye pariki muri gahunda y’uko 10% by’amafaranga yinjijwe na parike asaranganywa abayituriye.

Aba baravuga ibi mu gihe abandi baturiye parike 3 z’igihugu zikorerwamo ubukerarugendo basaranganywa amafaranga azivamo akabubakira ibikorwa remezo ndetse. Mu masaha y’ijoro ndetse no ku manywa  abafite serivisi z’ubucuruzi n’ubugeni usanga bo bishimira ko bihindura iterambere ryabo bikabateza imbere,ndetse bakaba barubakiwe n’ibikorwaremezo.

Ubuyobozi bwa ParikI y’Igihugu ya Gishwati-Mukura buvuga ko hari ibyo bakiri gutunganya kugira ngo itangire gukorerwamo ubukerarugendo dore ko bamaze kubona abakozi bayikoreramo.

Umuyobozi wayo Abel Musana avuga ko mu gihe gito imyiteguro yo kugira ngo itangire gusurwa iraba yarangiye.

Pariki y’Igihugu ya Gishwati Mukura iherereye mu Ntara y’Iburengerazuba,ikora ku turere twa Ngororero na Rutsiro,iri ku boso bwa kilometero kare 35. 

Inkuru mu mashusho


 Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage