Yanditswe Oct, 01 2021 09:19 AM | 46,474 Views
Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC cyasabye abaturage
hirya no hino mu gihugu, ko batagomba kwirara mu kubahiriza ababwiriza yo kwirinda Covid19,
bitwaje ko icyorezo kirimo kugabanuka.
Mu Mujyi wa Kigali ahahurira abantu benshi nko ku masoko, muri za gare, mu tubari no mu nsinsiro, mbere y'uko abaturage bahinjira babanza gukaraba intoki, gusa haracyagaragara icyuho cyo kwambara nabi udupfukamunwa ndetse no kudahana intera.
Uwitwa Ntawebatambona Jean Bonheur utuye mu karere ka Musanze yagize ati "Icyorezo cya Covid19 kirimo kugenda gicika intege ariko nko mu Mijyi ahahurira abantu benshi, ubona abantu batabyitaho cyane, ni ukwirunda hamwe badasigamo intera."
Uturere twa Karongi, Gicumbi, Kirehe, Nyagatare na Ngoma dufite amabwiriza yihariye, aho abaturage basabwa gufunga saa moya ibikorwa byemerewe gukora kandi ingendo zikaba zibujijwe ku isaha ya saa mbili, abatuyemo bavuga ko bashyize imbaraga mu kwirinda.
Nshimiyimana Francois utuye i Karongi yagize ati "Byatanze isomo ko abantu bagomba gukaza ingamba kugira ngo natwe twongererwe amasaha yo gukora kuko ubu aya masaha niyo twakagomnbye gucuruza, njye nkora imigati abantu baba bakeneye uwo baza gukoresha mu gitondo ubu ndafunze byumvikana ko ibyo nakagurishije ndabibitse bishobora no kwangirika cg bigapfurika ariko niko bigomba kugenda kugira ngo duhangane n'ingaruka z'icyorezo"
Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC kigaragaza ko kugeza ubu nta karere gafite ubwandu buri hejuru y'10% kubera imbaraga zashyizwe mu bukangurambaga ndetse n'inkingo zatanzwe cyane cyane mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr sabin Nsanzimana asaba abaturage kurushaho kubahiriza amabwiriza bakirinda kwirara.
Ati ‘‘ Muri Kanama twabonaga hari uturere 4 twari hejuru ya 10%, Nyagatare, Gicumbi, Ngoma na Kirehe ariko utwo turere turi hagati ya 5 na 9,9% bivuze ko uburwayi burimo kugabanuka, ubu utwo turere hiyongereyeho na Karongi nitwo dufite ibipimo biri hejuru ya 5% aho niho tugifite akazi kenshi ko gukora ariko no mu tundi turere Covid19 iracyahari aho usanga biva kuri 0,1% mu karere ka Ruhango, mu Mujyi wa Kigali 0,4% bikazamuka no mu tundi turere ariko impinduka iragenda igaragara.’’
‘‘Gusa ntibihagije kuko ishusho igaragaza ko twavuye mu mutuku muri utwo turere tujya mu ibara riganisha ku muhondo, dukomeje twajya no mu Cyatsi kibisi bivuze ko ubwandu buri munsi ya 3%."
Kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda kimaze guhitana abaturage basaga 1260, abaturage basaga miliyoni 1.6 bamaze guhabwa dose ebyiri z'urukingo mu gihe abasaga miliyoni 2.1 babonye dose ya mbere.
Jean Paul Turatsinze
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru