AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abaturage ntibabivuga rumwe ku biciro bishya by’ingendo

Yanditswe Oct, 15 2020 18:39 PM | 133,336 Views



Nyuma y’umunsi umwe RURA itangaje ibiciro bishya by’ingendo abaturage ntibabivugaho rumwe kuko hari abavuga ko byazamutse kuruta n’uko byari bimeze mbere y’uko korona yaduka.

Muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo ahahurira imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zibajyana cyangwa zibakura mu ntara.

Ku munsi wa mbere w'iyubahirizwa ry'ibiciro bishya by'ingendo bivuguruye,abagenzi bagaragaje ikibazo cy'uko hari bamwe bazamuye ibiciro  cyane cyane mu modoka  zokorera mu mujyi wa Kigali.Abandi babirekera uko byari bisanzwe nk'igihe imodoka zitari zemerewe gutwara abagenzi mu myanya yose.

Mu gihe hari n' izi korera mu ntara aho bazamuye ibiciro amafaranga bayasubije abagenzi.



Urwego ngenzura mikorere RURA rwatangaje ko ingendo zihuza intara igiciro cyagabanutseho amafaranga 4,9 kuri kilometero 1 ku mugenzi kuko yavuye ku mafaranga 30,8 kuri kilometero 1 ku mugenzi, ajya ku mafaranga 25,9 ku kilometero 1 ku mugenzi.

Ingendo zo mu mujyi wa KIGALI igiciro cya gabanutseho amafaranga 2,6 kuri kilometero 1 ku mugenzi kuko yavuye ku mafaranga 31,5 kuli kilometero 1 ku mugenzi ajya ku mafaranga 28,9 kuri kilometero 1 ku mugenzi.

Ingamba zo ku rwanya Korona zari zatumye muri bisi zigendamo Kimwe cya Kabiri cy’abagenzi zishobora gutanga bituma ibiciro byiyongera.

Inama y’Abaminisitiri iheruka yafashe umwanzuro ko imodoka zongera gutwara abagenzi bose zisanzwe zitwara mu gihe bicaye na 50% by’abagenda bahagaze.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura