AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abaturage muri Nyabihu bemeye imikoranire na Sopyrwa nyuma y'ubuhuza bw'Umuvunyi

Yanditswe Jul, 29 2022 20:48 PM | 92,936 Views



Nyuma y’aho bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Mukamira na Jenda yo muri Nyabihu bari bamaze iminsi bavuga ko kompanyi ya Horizon SOPYRWA iri kubambura ubutaka bahingaga, Urwego rw'Umuvunyi rwahuje impande zombi havugururwa imikoranire.

Abafite ikibazo bibumbiye mu miryango isaga 600 aho leta yari yabatije ubutaka bungana na hegitari 232 mu mwaka wa 1997.

Ku rundi ruhande ariko hari abaguze n'abo baturage ariko mu cyitonderwa bakandika ko ubutaka bugurishijwe ari ubwa SOPYRWA.

Mu mwaka wa 2000 ubwo butaka bweguriwe kompanyi ya HORIZON SOPYRWA ikomeza gukorana n'abo baturage.

Abaturage ntibahakana ko ubutaka butari ubwa SOPYRWA, usibye ko hari abumva ko igihe bari babumazemo cyabateraga kumva ko ari ubwabo.

Abaturage bari bamaze imyaka irenga 20 babuhingaho ibireti n'ibirayi byose bakabikora bafatanyije na SOPYRWA. 

Kubera gahunda yo kwagura Parike y'Igihugu y'Ibirunga hari ubutaka bwahingwagaho ibireti butazongera gukoreshwa, kubera ko buzajya muri Parike. SOPYRWA igaragaza ko yatangiye kunoza ubuhinzi ku bundi butaka isanganywe hagamijwe kuziba icyo cyuho kuko umusaruro wari umaze kugabanuka. Iyi niyo mpamvu yatumye hashyirwaho isoko ry'abagomba kubyaza umusaruro ubu butaka.

Nyuma y'uyu mwanzuro nibwo impungenge z'abaturage zatangiye kuba nyinshi ndetse ikibazo bakigeza mu nzego zitandukanye.

Nyuma y'ubuhuza bwakozwe n'Urwego rw'Umuvunyi ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Intara y'Uburengerazuba, hemejwe ko abaturage babishaka bakorana n'abatsindiye isoko nyuma y'imyaka ibiri amasezerano y'abo arangiye, abaturage nabo bagapiganira isoko nk'abandi. 

Ni imyanzuro yakiriwe neza n'abaturage.

Umuvunyi wungirije, Mukama Abbas avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro rizakomeza gukurikiranirwa hafi.

Kompanyi ya HORIZON SOPYRWA ifite umushinga wo gutubura imbuto z'ibireti n'ibirayi zujuje ubuziranenge byose bikazajya bikorerwa muri ubwo butaka n'amakoperative yatsindiye isoko.

Kugeza ubu u Rwanda rufite umusaruro mwiza w'ibireti, bikaba byaratumye amasoko rufite mu mahanga yiyongera bityo n'umusaruro wabyo ukaba ugomba kwiyongera kugira ngo ruyahaze.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura