AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abaturage ibihumbi 25 bamaze kugaruka mu byabo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique

Yanditswe Sep, 23 2021 12:36 PM | 32,864 Views



Abatuye Akarere ka Palma mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, barashimira inzego z'umutekano z'u Rwanda zabakijije ibyihebe byabiciye imiryango ndetse bikabagira impunzi mu gihugu cyabo, ubu iwabo hakaba hari amahoro n'ituze ku buryo abasaga ibihumbi 25 bamaze kugaruka mu byabo.

Muri 2021 ntikuzibagirana mu mateka y'abaturage ba Palma kuko ari bwo ibyihebe byigabije Umujyi wa Palma bikica, bigasahura ndetse bigatwika Umujyi wose ugahinduka umusaka.

Hoteli Amarula ni imwe mu zari zikomeye muri uyu mujyi, ariko ubu yahindutse amatongo ndetse muri Werurwe ibyihebe byayitsinzemo ba mukerarugendo 12 bibaciye imitwe bitegeka abaturage kubataba mu nkengero za hoteli.

Kuva tariki 9 Nyakanga uyu mwaka, ingabo z'u Rwanda na Polisi zatangiye ibikorwa byo kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, ndetse mu gihe kitageze ku byumweru 2 zari zamaze kwirukana ibyihebe mu mujyi wa Palma ku buryo kugeza magingo aya abasaga ibihumbi 25 kuri 38 bari barakuwe mu byabo bamaze gutaha.

Mu mujyi wa Palma urujya n'uruza rwatangiye kugaruka, ibikorwa by'ubushabitsi n'ubucuruzi muri rusange nabyo bitangiye kuzura umutwe.

Ku batuye Palma ngo u Rwanda rwabagaruriye icyizere cy'ubuzima kandi ngo ntako bisa kubona ubufatanye buranga inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iz'igihugu cyabo cya Mozambique.

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga avuga ko nyuma ya Palma ibikorwa byo gucyura impunzi n'abakuwe mu byabo n'ibyihebe bizakomeza no mu tundi duce tumaze kugarukamo ituze n'umutekano usesuye.

Mu ntara ya Cabo Delgado habarurwa abakabakaba miliyoni bakuwe mu byabo n'ibyihebe.

Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize