Yanditswe Jun, 02 2021 10:44 AM | 16,107 Views
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean
Marie Vianney yatangije ku mugaragaro gahunda yo gutanga akazi ku baturage
baturiye umupaka mu Karere ka Nyagatare, by'umwihariko abahoze ari abarembetsi
cyangwa abahoze mu bikorwa byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge biva mu
bihugu by'ibitiranyi ndetse no kwambutsa ibicuruzwa mu buryo butemewe cyangwa
forode.
Abaturage basaga ibihumbi 2900 bo mu Mirenge itandatu yegereye umupaka ari yo Kiyombe, Karama, Tabagwe, Rwempasha, Musheri na Matimba biganjemo abahoze mu bikorwa by'uburembetsi ni bo ku ikubitiro bahawe akazi ko gutunganya imihanda yangiritse nk'umwe mu mishinga ikubiye muri iyi gahunda.
Bamwe muri bo bavuga ko batatekerezaga ko bashobora guhabwa akazi ndetse bamwe ngo babanje kwihisha bazi ko ari uburyo bwo kubafata ngo babafunge kuko bahoze mu bikorwa bitemewe.
Buri umwe mu bahawe aka kazi ahembwa ibihumbi 2000 by'amafaranga y'u Rwanda bakayabona nyuma ya buri minsi itanu.
Amafaranga y'icyiciro cya mbere bamaze kuyahembwa kandi ngo bateguye imishinga ibyara inyungu bazayashoramo, aho kongera kuyashora mu bikorwa bishyira mu kaga ubuzima bwabo n'ubw'Abanyarwanda muri rusange.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney na we yabasabye kubyaza umusaruro ayo mahirwe igihugu cyabahaye, bagatekereza imishinga ihindura ubuzima bwabo.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru