AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage bishimiye isanwa ry’ikiraro cya Giciye cyatwaye miliyoni 247 Frw

Yanditswe May, 31 2021 16:48 PM | 38,972 Views



Abaturage bakoresha umuhanda Musanze Vunga kuri ubu akanyamuneza ni kose, nyuma yo kubaka ikiraro cya Giciye cyasenywe n'ibiza byo muri Gicurasi 2020 kikaba byari byaragize ingaruka zikomeye k'ubuhahirane muri aka gace.

Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 33 n'igice, cyuzuye mu gihe cy'amezi ane gitwaye miliyoni zisaga 247 z'amafaranga y'u Rwanda.

Iki kiraro ni kimwe mu bikorwaremezo byasenywe n'ibiza byibasiye uduce twinshi tw'igihugu, harimo n'agace k'Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bw'u Rwanda.

Cyangirikiye rimwe n'ibya Nyamutera na Kiruruma byo byahise bisanwa hasigara iki cya Giciye, cyasabaga inyigo yimbitse n'ingengo y'imari itubutse.

Icika ry'iki kiraro ryatumye ubuhahirane hagati ya Musanze na Vunga butagenda neza, kuko bwasabaga kwifashisha umuhanda uca mu Gakenke bigatuma urugendo rwikuba kabiri ari nako ikiguzi cy'izi ngendo cyarushijeho guhenda.

Kubera gukoreshwa cyane uyu muhanda na wo wari umaze kwangirika, aho ubuhahirane bwari bumaze kurushaho kuba bubi kurushaho.

Kuri ubu ariko akanyamuneza ni kose kuri aba baturage, nyuma yuko Leta y'u Rwanda imaze kuzuza iki kiraro aho abaturage bamaze iminsi itatu bagikorrsha.

Bizimana Placide ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Shyira, nawe avuga ko iki kiraro kigiye gufasha abaturage mu bijyanye n’ubuhahirane.


Uwimana Emmanuel 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage