Yanditswe May, 31 2021 16:48 PM | 38,017 Views
Abaturage
bakoresha umuhanda Musanze Vunga kuri ubu akanyamuneza ni kose, nyuma yo kubaka
ikiraro cya Giciye cyasenywe n'ibiza byo muri Gicurasi 2020 kikaba byari
byaragize ingaruka zikomeye k'ubuhahirane muri aka gace.
Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 33 n'igice, cyuzuye mu gihe cy'amezi ane gitwaye miliyoni zisaga 247 z'amafaranga y'u Rwanda.
Iki kiraro ni kimwe mu bikorwaremezo byasenywe n'ibiza byibasiye uduce twinshi tw'igihugu, harimo n'agace k'Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bw'u Rwanda.
Cyangirikiye rimwe n'ibya Nyamutera na Kiruruma byo byahise bisanwa hasigara iki cya Giciye, cyasabaga inyigo yimbitse n'ingengo y'imari itubutse.
Icika ry'iki kiraro ryatumye ubuhahirane hagati ya Musanze na Vunga butagenda neza, kuko bwasabaga kwifashisha umuhanda uca mu Gakenke bigatuma urugendo rwikuba kabiri ari nako ikiguzi cy'izi ngendo cyarushijeho guhenda.
Kubera gukoreshwa cyane uyu muhanda na wo wari umaze kwangirika, aho ubuhahirane bwari bumaze kurushaho kuba bubi kurushaho.
Kuri ubu ariko akanyamuneza ni kose kuri aba baturage, nyuma yuko Leta y'u Rwanda imaze kuzuza iki kiraro aho abaturage bamaze iminsi itatu bagikorrsha.
Bizimana Placide ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Shyira, nawe avuga ko iki kiraro kigiye gufasha abaturage mu bijyanye n’ubuhahirane.
Uwimana Emmanuel
Musanze: Abaturage barasaba ko amazi y'amakera yabungwabungwa
Jan 06, 2022
Soma inkuru
Basanga isura nshya y’Umujyi wa Musanzi ari ishema ryo kwibohora nyako
Jul 03, 2021
Soma inkuru
Amafoto: Muri Musanze hatashywe Umudugudu watujwemo abaturage wa Miliyari zisaga 20 Frw
Jun 29, 2021
Soma inkuru
Abanyeshuri 32 bo mu bihugu bitanu basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri i Musanze
Jun 25, 2021
Soma inkuru
Musanze:25 barimo abasirikare batangiye amahugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
...
Jun 21, 2021
Soma inkuru
Abatuye i Musanze baravuga ko batakigorwa no kuboba uburezi bwiza mu mahanga
Jun 10, 2021
Soma inkuru