AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Abaturage bavuga ko kubarura imitungo itimukanwa bizaca amakimbirane

Yanditswe Aug, 06 2019 16:13 PM | 6,589 Views



Abaturage baravuga ko kuba imitungo yabo igiye kubarurwa bizatuma amakimbirane ayishingiyeho agabanuka kandi hakamenyekana ukuri ku mitungo ikwiye gusora n'isonerwa. Ni mu gihe Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro cyatangije igikorwa cyo kwandika imitungo itimukanwa kizamara amezi 2.

Hashize umwaka hagiyeho itegeko rigena inkomoko y'imari n'umutungo weguriwe inzego z'ibanze. Kugira ngo aya mafranga aboneke itegeko riteganya ko umutungo utimukanwa ugomba gusoreshwa aho ubutaka busora kuva kuri 0 kugeza ku mafranga 300 kuri metero kare bitewe n'icyemezo cy'inama njyanama y'akarere buherereyemo.

Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Bizimana Ruganintwari Pascal avuga ko kwandika imitungo itimukanwa bifite intego yo kuzamura ingano y'amafaranga inzego z'ibanze zikenera.

Yagize ati "Intego navuga ni uko inzego z'ibanze zigomba kwihaza kugira ngo bigerweho ni ibi byose turimo hano kugirango turusheho kongera abasora icyo bita 'assiette fiscal'. Uko systeme zijyaho, uko amategeko ahinduka akagena  uburyo bwo gusoresha bushya, izi nzego zikihaza mu mishinga yazo amafaranga akabifinansa 100%. Nibura abantu bose bandikwe, tumenye abagomba gusora bitworohere."

Mu mwaka wa 2014 ni bwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyahawe inshingano zo gukusanya imisoro yeguriwe inzego z'ibanze ariko bigakorwa gusa ku masezerano iki kigo cyagiranaga n'uturere.

                            Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Bizimana Ruganintwari Pascal 

Imibare igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2016/2017 hinjijwe miliyari 49 z'amanyarwanda mu gihe umwaka ushize wa 2018/2019 hinjiye miliyari 60, uyu mwaka intego akaba ari ukwinjiza miliyari 67.3.

Abaturage basanga iki gikorwa cyo kwandika imitungo itimukanwa kizabafasha kunoza uburyo bayisoreraga bigaca n’amakimbirane.

Mukansigaye Alphonsine, umuturage mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Umuntu agomba kumenya umutungo we uko ungana akamenya uko asora, biradushimishije, ni byiza kuko nta kibazo tuzagirana n'abaturanyi. Hari abantu badashaka kubigaragaza banga gusora akaguma aho kandi gusora ni byiza, hari igihe bajya kuhagura ya mafaranga yari yaranze gusora mbere bakayakuriraho rimwe ugasanga asigariye aho."

Na ho Nkurunziza Eugene na we wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Naje kwandikisha ibi byangombwa by'ubutaka, biradufasha kuko turasobanikwa ibijyanye n'ubutaka kuko abenshi ntibasobanukiwe, ubutaka muri iy'iminsi abantu babwiyumvamo cyane."

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba asobanura ko abaturage bari mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe badatanga uyu musoro bitewe n’ingano y’ubutaka bwabo.

Ubutaka bwagenewe ubuhinzi n'ubworozi butarengeje ubuso bungana na hegitari 2 ntibuzasoreshwa, kimwe n’inzu ya mbere yo guturamo isonewe umusoro n'itegeko. Izindi nzu mu mwaka wa mbere zisora 0.25% by’agaciro kazo ku isoko, umwaka wa 2 hatangwe 0.50%, uwa gatatu hatangwe 0.75% bigere kuri 1% mu mwaka wa kane. Ku nzu z’ubucuruzi zisora 0.5%, mu byiciro bya 0.20 umwaka wa 1, na 0.30% mu mwaka wa 2; 0.40 muwa 3. Inganda zisora 0.1% buri mwaka.Biteganyijwe ko umusoro w'uyu mwaka uzatangwa bitarenze tariki 31/12.

          Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Mukabaramba Alvera n'abandi bayobozi 

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #