AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage bavuga ko imiyoborere ihamye y’igihugu ari yo musemburo wo kugikunda

Yanditswe Oct, 01 2019 18:13 PM | 10,526 Views



Ku itariki ya Mbere Ukwakira u Rwanda rwahariye kuzirikana ku gukunda igihugu,abaturage b’ingeri zinyuranye baravuga ko imiyoborere ihamye y’igihugu ari yo musemburo wo kugikunda.

Hirya no hino mu gihugu, abaturage bemeza ko indangagaciro  yo gukunda igihugu irushaho kugenda ishinga imizi.

Ababibona batya, bashingira ku ruhare rw’abaturage mu bikorwa bitandukanye bizamura ubukungu n’imibereho myiza y’igihugu ndetse n’imwe mu mirimo y’ubukorerabushake.

Benshi bashingira ku bwitabire bagaragaza igihe basabwe gutanga amaboko yabo mu iyubakwa ry'ibikorwa remezo ndetse no gutanga umwanya wabo ku neza y'abaturage bagenzi babo.

Bigirimana Olive, utuye mu Karere ka Nyarugenge yagize ati ‘‘Mu muganda tugira inama tugashyira hamwe tukumva ibyo bavugira mu muganda kuko birubaka ntabwo bisenya. Uyu munsi rero turishimye cyane cyane cyane twaryohewe niyo mpamvu mbwira Abanyarwanda twese dukunde u Rwanda ni rwiza cyane rurimo amahoro nta handi wabona amahoro atari mu Rwanda.’’

Na ho Didas Gahigi, utuye mu Karere ka utuye mu Karere ka  Gasabo yagize ati ‘‘Iyo turebye aya marondo ahari y'umwuga mbere byari bikomeye abantu birwanaho n’abandi birwanaho ariko iyo urebye irondo ry'umwuga abantu uburyo bitanga kuko ukurikije amafaranga bahembwa ni make ariko ukurikije uburyo bitanga bakarara amajoro kuva nimugoroba kugeza mu gitondo bagenda urugo ku rundi na byo bigaragaza gukunda igihugu no kwitanga.’’

Bernadette Umureshyankwano ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya, avuga ko abajyanama b’ubuzima ari ikindi cyiciro cy’banyarwanda kigaragaza Ugukunda Igihugu mu buryo bugaragara.

Ati ‘‘Abajyanama b'ubuzima imirimo yabo ya buri munsi ni iyubwitange kuko bakorera ubuntu mubyo bakora byose ntabyo bahemberwa kandi nyamara batanga umwanya wabo mwinshi ku buzima bw'abaturage kugirango babafashe, byaba kuvura byaba ku bigisha ku buzima bwabo bwa buri munsi Abajyanama b'ubuzima babikora babyishimiye nabigereranya no gukunda igihugu.’’

Gashayija Justin yagize ati ‘‘Ku muntu utanduranya kandi akaba atari umunebwe gutera imbere ni ibintu byoroshye. Twumva rero bitunejeje bitandukanye n'ibihe twabayemo cyera igihe washoboraga kuzira aho wavukiye , ukazira uwo uriwe nta cyaha wakoze, nta muntu wanze, nta muntu wakoshereje.’’

Kuva cyajyaho muri Kanama 2012, Ikigega Agaciro Development cyabayeikimenyetso ndetse n’ubushake bw’abanyarwanda bwo kwigira no kudahora bahanze amaso ak’imuhana kuko biyumvamo ubushobozi bwo kwiyubakira igihugu bakunda bihebuje.Umva uko Uwitonze Nadia ushinzwe itumanaho  muri iki kigega kimaze gukusanya miliyari 50 avuga imbamutima z’abagitangamo umusanzu.

Yagize ati ‘‘Uwo mwana yakoze impanuka ayikoze ari nimugoroba abasirikare bari muri patrol aba aribo bamutabara bamujyana kwa muganga baramufasha amaze gukira ngo aricara aravuga ati ' ko igihugu cyanjye cyangiriye neza kikaba cyaranyigishije noneho ibyakarusho ejobundi abashinzwe umutekano akaba aribo bantabara nagize impanuka ni iki nanjye nagikorera? yiyemeza kubika kuri ya buruse bahabwa buri kwezi aravuga ati nubwo ari macye nzabika ducye ducye ariko nzajye gushyira mu kigega bimaze kugera ku bihumbi makumyabiri araza hano aratwibwira atubwira ikimugenza tumujyana kuri banki atanga umusanzu we ubu yabonye n'akazi yakomerejeho ntabwo yigeze ahagarara.’’

Dr. Phanuel Murenzi impuguke mu mitegekere n’imiyoborere avuga ko Imiyoborere ifite uruhare mu gutuma baturage bakunda igihugu cyabo.

Yagize ati ‘‘Noneho byakomeza ubuyobozi bwakomeza kuba bubi abaturage bakageraho bashobora no kwanga igihugu bakakihakana rwose kubera ibibazo birimo, ubukene burimo, ubwicanyi, kurenganya ruswa akavuga ati ‘jye sinshaka kwitwa umuturage wa kiriya gihugu’, urumva urwego biba bigezeho. Ubuyobozi rero na bwo duhereye ku mudugudu kuko ni ho butangirira ukazamuka ku kagari, ku murenge; ubuyobozi bwiza bukorera abaturage bushishikajwe n'ibibazo by'abaturage bukundisha abaturage ubuyobozi; ‘ubuyobozi burankunda, bunyitaho umuturage.’ Agakunda ubuyobozi buriho, urwo rukundo rw'ubuyobozi bukagera aho akunda igihugu, cya gihugu akumva yanakitangira.’’

Ubuyobozi rero nabwo duhereye ku mudugudu kuko niho butangirira ukazamuka ku kagali, ku murenge ubuyobozi bwiza , bukorera abaturage bushishikajwe n'ibibazo by'abaturage bukundisha abaturage ubuyobozi ubuyobozi burankunda, bunyitaho umuturage agakunda ubuyobozi buriho, urwo rukundo rw'ubuyobozi bukagera aho akunda igihugu cya gihugu akumva yanakitangira.

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko bamwe mu bana barwo bakomeje gukunda igihugu cyabo nubwo bari barahejejwe ishyanga ndetse biza no kubaviramo ku kibohora. Aha ni ho bamwe bahera bavuga ko urukundo rw’igihugu rudakwiye kugira ikigombero.

Gukunda igihugu ni imwe mu ntego nkuru 3 ziri mu kiranga ntego cy’u Rwanda ari zo, Ubumwe ,umurimo no gukunda Igihugu.

Inkuru mu mashusho


Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw