AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage basanga gukorera ku mihigo byongera ikibatsi mu kwiteza imbere

Yanditswe Aug, 12 2019 12:45 PM | 5,529 Views



Abaturage hirya no hino mu Gihugu bavuga ko gukorera ku mihigo usibye no kuba bitera abayobozi guhigura ngo na bo bibongerera ikibatsi mu muhate wo kwiteza imbere no gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu.

Baravuga ibi mu gihe kuri uyu Kabiri hateganyijwe umuhango wo kwesa imihigo y'umwaka wa 2018/2019 no guhiga iya 2019/2020.

Imvugo y'abaturage mu nguni zinyuranye z'igihugu igaragaza akanyamuneza baterwa n'iterambere ubwabo bagenda bigezaho kuva gahunda y'imihigo yatangira imyaka 13 ishize.

Uyu muturage wo mu Karere ka Rwamagana yagize ati “Nigeze kubaho ntafite televiziyo abana banjye bakajya bajya kureba televiziyo mu baturanyi kandi urabona mba mu mujyi! Noneho ndavuga nti ariko mu dufaranga duke nkorera nta kuntu nazajya ngerageza nkabika duke nkazagura tv? Icyo gikorwa nakigezeho, nazanye amazi mu rugo rwanjye, kubera ko hari n'igihe ureba ukabona urimo gusigara inyuma, rero imihigo igufasha gutera imbere nawe ugenda uzamuka.”

Na ho Mukantabana Claudine wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Twebwe twahize kwikorera umuhanda turawukora abaturage bazana amabuye za ruhurura turazikora kuburyo ubona nyine aho dutuye ntawuvuga ngo aratwarwa n'amazi y'imvura, arabura aho aca kubera ko umuhanda wanyereye. Nk'ibyo ngibyo twabikoze kubera ko twari twarabihize.”

Ubuhamya nk'ubu butanzwe na benshi mu gihugu ngo byaba bivuze ko amanota uturere tubona duhigura imigo yaba ari meza.

Ubwo yayoboraga umuhango wo kwesa imihigo y'umwaka wa 2018/2019, Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko amanota inzego za Leta zibona atari imibare gusa. Ngo ashushanya ubuzima bw'umunyarwanda.

Yagize ati “Nina zo ngaruka ziri ku baturage mu yobora, ntabwo ari mwebwe gusa ngo mwabonye imyanya mibi cyangwa amanota mabi oya. Nina yo ngaruka iri ku baturage, ni yo ngaruka iri ku baturage, ni yo mpamvu ujya muri ibyo byaro ugasanga abana bagwingiye, ugasanga abana barwaye bwaki.”

Akarere ka Rwamagana ubugira kabiri ni ko kari kaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo ya 2018/2019. Kari gafite amanota 84,5%.

Ubugira kabiri nanone uturere tw'Intara y'Amajyepfo ni two tuza ku ndiba y'urutonde rw'uburyo uturere twesa imihigo.

Muri iyi myaka ibiri ishize muri 15 twanyuma iyi ntara yiharira 7, turimo Nyanza yahejeje inguni no mu majyepfo y'urutonde, mu mihigo y'umwaka ushize.

Muri rusange nyuma y'umwaka abayobozi b'uturere bakora ku mihigo basinyiye imbere y'Umukuru w'Igihugu, ngo biteze umunsi wo kumva amanota bafite icyizere.

Aba ni umuyobozi wungirije  w'akarere ka Nyarugenge ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nsabimana Vedaste na Angelique Umwali Umuyobozi w'akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere.

Nsabimana yagize ati “Ariko ku ruhande rwacu ni uko imihigo yacu twayishyize mu bikorwa nkuko twayihize ubwo tuzategereza icyo evaluation izagaragaza.

Na ho  Umwali  ati “Ingana na 21 ni imihigo y'ubukungu, tugeze rero ku cyigereranyo cya 91%. Mu mihigo rero ijyanye n'imibereho myiza y'abaturage isaga 43 na ho tugeze kuri 94%, mu mihigo ijyanye n'imiyoborere myiza tugeze kuri 99%. Nkaba ari ho nshingira mvuga ko imihigo Akarere ka Bugesera kasinye uyu munsi tugeze heza kandi twishimira.”

Iyo mibare igeretseho akamenyetso k'ijanisha ngo igomba kuba yizwe neza, itari mihimbano niba igihugu gishaka kumenya neza ibyo gikora mu iterambere.

Perezida Paul Kagame asanga amakuru ashingirwaho mu kugena amanota y'uinzego za leta adakwiye kuva gusa mu byo umukozi wa Leta yivugira. Ibi yabishimangiye mu muhango wo kwesa imihigo ya 2016/2017 hari ku itariki 6 z'ukwa cumi 2017.

Aha yasabaga umusanze w'ikigo gishinzwe ubushakashatsi.

Yagize ati “Iyo ugiye ugasanga umukozi mu kazi ke, mu biro bye ukamubaza uti hano bigeze he, bimeze bite? araguha amakuru meza akenshi, cyangwa se aba aguha nayo yahawe na we, ntabwo bivuze ko aguha ibyo yiboneye aguha ibyo yabwiwe, cyangwa se aguha ibyo ashaka kubwirwa, n'ibyo aba ashaka na we kukubwira. Urumva ko rero iyo hari uburyo bufatika bwo gusuzuma byarushaho kutwereka uburyo dukwiye kuba dukora cyangwa twakoresha kugirango ibintu bigende neza. “

 Umwaka ushize Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko isuzuma ry’iyi mihigo ryibanze ku kureba niba yaragize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu ndetse ko gutanga amanota bitibanze ku bikorwa ahubwo ku ruhare rwabyo mu iterambere ry’Igihugu  cyo kimwe no kureba ko yashyizwe mu bikorwa ku gihe.

Kuri Dr. Phanuel Murenzi, umushakashatsi akaba n'umusesenguzi mu by'imiyoborere, ngo gahunda y'imihigo yanarushijeho kwimakaza ihame imiyoborere myiza.

Ati “ Hari amahame 2 y'ingenzi iyo yabuze mu miyoborere igihugu ntago gishobora gutera imbere: Accountability, iryo ni ihame rya mbere. Irya kabiri ni responsiveness, kuba responsible. Uyu munsi imihigo ikugira accountable, hari ibyo uzabazwa. Uyu munsi imihigo yatumye abayobozi ku nzego zose baba responsable kuko azi ko natagera ku byo yiyemeje hari ingaruka zizabaho. Ariko uyu munsi kuko usabwa imihigo kandi ikaba igomba gushingira ku bibazo by'umuturage, biragusaba  ko ujya kureba wa muturage mukaganira ukamubaza. Urumva rero ko ari ikintu cy'imiyoborere cy'ingenzi imihigo yazanye.”

Kuri uyu wa kabiri kandi haramenyekana imbogamizi ikaze yaba yarabujije inzego za leta guhigura ijana ku ijana. Mu mwaka ishize Minisiteri y’Ubutegtsi bw'igihugu bwavuze ko inzitizi yari ibiza byibasiye uturere dutandukanye tw’igihugu bigira ingaruka ku musaruro wari uteganyijwe.

Eugene UWIMANA



Philippe Murangira

Dr.Phanuel MURENZI arasobanutse, Imihigo yagize impinduka ikomeye mu Iterambere ry'Igihugu cyacu. "Mu Mihigo Ntakujenjeka" Aug 12, 2019


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama