AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abaturage basabye ko hakongerwa imbaraga hagakurikiranwa abahura n'uwanduye Covid19

Yanditswe Jul, 09 2021 10:25 AM | 22,359 Views



Abaturage baravuga ko inzego z'ubuzima zikwiye kongera imbaraga mu gukurikirana abahuye n'uwanduye bagapimwa, kuko ngo byafasha gukumira ikwirakwiza ry'icyorezo.

Minisiteri y'Ubuzima yo yatangaje ko hagiye kongerwa ubushobozi, abantu bakajya bipimishiriza Covid19 mu Midugudu no mu Tugari batuyemo.

Hirya no hino mu Midugudu hagaragara abaturage banduye Covid19, abenshi muri bo bakaba barwariye mu ngo.

Kabandana Charles urwariye mu rugo, avuga ko biba bitoroshye kurinda abo mu muryango we kwandura.

Yagize ati “Mfite abana batany n'umudamu, maze kumenya ko ndwaye nahise mfata ingamba, nkagenda nkajya mu cyumba ariko kuko inzu ari icyumba na salon, urumva ntabwo biba byoroshye. Biramutse bidakozwe ngo bajye kwipimisha, cyaba ari ikibazo, covid yafata benshi mu Mudugudu twese tukandura.”

Mvuyekure Valens utuye mu Kagali ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera, avuga ko umuryango we wakurikiranywe n'inzego z'ubuzima nyuma y'uko umugore we yanduye Covid19.

“Narwaje umudamu wanjye covid biba ngombwa ko bankurikirana mu rugo n'abana. Baradupimye basanga twe turi bazima, baduhugura uburyo tugomba kujya twitwara.”

Benshi mu baturage bagaragaza ko hatabayeho gukurikirana abahuye n'uwanduye iyo virus, byashyira ubuzima bwa benshi mu Kaga.

Ministiri w'Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije avuga ko gahunda ihari ari uko umurwayi wa Covid19 udafite ibimenyetso aguma mu rugo.

Yagize ati  “Abantu babana mu nzu imwe, ibyago byinshi ko  bashobora kuba bose baranduye birahari, twumva rero ko niba mu muryango hari umuntu wanduye, abantu bose bagomba kwisuzumisha, kandi aho kwisuzumisha harahari, tugiye kongera ubushobozi bwo kwisuzumisha hariya mu Midugudu no ku Tugari kugira ngo umuntu amenye uko ahagaze, n'abo mu muryango we bamenye uko bahagaze.”

Imibare ya Ministeri y'Ubuzima igaragaza ko bantu barenga 500 bamaze kwicwa na Covid19 mu Rwanda, 58.97% byabo ni abagabo naho 41.03% akaba ari abagore.

Carine Umutoni




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama