Yanditswe Aug, 01 2021 12:50 PM | 44,801 Views
Abaturage
bo mu Murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe bari baribwe amafaranga muri
Turwambuke Nkomane Sacco bakaba batangiye kuyasubizwa, barahamya ko ari
ikimenyetso kigaragaza ko leta yita ku baturage bayo hagamijwe kubatera
imbaraga mu bikorwa by'iterambere bakora.
Ubwo RBA yageraga kuri Turwambuke Nkomane Sacco, abaturage barimo bafata amafaranga yabo bari baribwe mu mwaka wa 2015. Icyo gihe ubuyobozi bw'iyi Sacco bwariho bwaje kunyereza amafaranga yabo asaga miliyoni 90.
Umwe muri aba baturage witwa Bizimana Emmanuel yatangaje ko yari yaribwe amafaranga ibihumbi 400.
Aba baturage bagaragaza ko bahuye n'igihombo, ndetse n'ibikorwa by'iterambere bari barateguye biradindira.
Nyuma y'uko aba baturage bagaragarije inzego z'ubuyobozi butandukanye ibijyanye n'iyibwa ry'amafranga yabo, abari abayobozi ba Sacco Nkomane barafunzwe.
Nubwo abari bakurikiranyweho kunyereza aya mafaranga bafunzwe, ariko abaturage ntibayasubijwe, ibi byatumye iki kibazo kigezwa kuri Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR ifata umwanzuro wo gusubiza abaturage amafaranga yabo.
Kuri ubu aba baturage bavuga ko bagiye kuzahura ibikorwa by'iterambere ryabo, iki kandi ngo ni ikimenyetso kigaragaza ko leta yita ku bibazo by'abaturage.
Umuyobozi w'Umurenge wa Nkomane Irakuzwa Aime Patrick, avuga ko bagiye kongera ubufatanye hagati y'ubuyobozi na Sacco kugira ngo ibyabaye bitazongera.
Umuyobozi muri Banki Nkuru y'u Rwanda ushinzwe ibigo by'imari biciriritse, Mushimirwa Clarise avuga ko kuba BNR yaragaruje amafaranga y'abaturage yibwe, ari gahunda leta yafashe mu rwego rwo gukomeza kuba hafi y'abaturage, agasaba abaturage gukomeza kugirira icyizere za Sacco bagana.
Abayobozi ba Turwambuke Nkomane Sacco bari bakurikiranyweho kwiba aya mafaranga y'abaturage ni uwari umucungamutungo n'umucungamari. Kuri ubu umucungamutungo yahamijwe icyaha akatirwa imyaka itanu y'igifungo akaba atarakirangiza. Uwari umucungamari we yari yarakatiwe imyaka itatu akaba yararangije igihano cye.
Turwambuke Nkomane Sacco, kuri ubu ifite abanyamuryango basaga 5900, abari bibwe amafaranga yabo ni 1168, naho abamaze kuyasubizwa ni 547.
Manzi Claude
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru