Yanditswe Oct, 02 2021 21:24 PM | 63,667 Views
Abakora mu bijyanye n'ubuzima ndetse n'ibidukikije, bavuga ko udupfukamunwa turi mu myanda yateza akaga, kujugunya agapfukamunwa ahantu abantu babonye hose, ngo bigira ingaruka zikomeye ku bidukikije ndetse bikaba byaba intandaro yo gukwirakwiza ubwandu bw'icyorezo cya Covid 19.
Hashize umwaka n'igice icyorezo cya Covid 19 kigeze mu Rwanda.
Kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune cyangwa umuti wabugenewe ndetse no guhana intera,ni zimwe mu ngamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira ry'icyo cyorezo.
Abaturage bavuga ko agapfukamunwa kabaye umwambaro wabo wa buri munsi bemeza ko bagira ikibazo gikomeye cyo kubona aho gushyira udupfukamunwa twamaze gukoreshwa.
Ineza Katy Ange utuye mu Karere ka Nyarugenge yagize ati "Iyo udupfukamunwa ari twinshi,turadufata tukaduta mu myanda,bakadutwara, ukabona biteye ikibazo."
Na ho Dufatanye Jean Bosco ati "Udupfukamunwa dukoreshwa inshuro imwe, tugira imbogamizi yo kubona aho tudushyira, ugasanga tudushyize aho tubonye.Uwambaye agapfukamunwa akagashyira aho abonye bituma ubwandu bukwirakwira."
Iby'iki kibazo byemezwa kandi n'abajyanama b'ubuzima babana n'abaturage mu buzima bwa buri munsi.
Hakizimana Vincent ati "Batuvanga n' imyanda abashinzwe gutwara imyanda baza bakabitwarana, abatabishyize mu myanda bakaduta aho babonye. Birashoboka ko uwakavanyemo akagata arwaye covid uwagatora akagafata atazi ikikarimo. Twaciye amashashi,ariko udupfukamunwa twabaye nk'udusimbuye amashashi mu guteza umwanda. Tuba turi ahantu hanyuranye ukabona nta suku ihari."
Inzego z'ubuyobozi mu Karere ka Nyarugenge zivuga ko mu gufasha abaturage kubona aho bashyira udupfukamunwa, kuri buri rugo hari gushyirwa ishashi yabugenewe abaturage bazajya bashyiramo udupfukamunwa bamaze gukoresha. Nyuma y'igihe runaka abajyanama b'ubuzima bazajya basubira mu ngo gufata ayo mashashi arimo udupfukamunwa,azakusanyiriza ku bigo nderabuzima aho azava ajyanwa ahabugenewe,utwo dupfukamunwa tukangizwa mu buryo budahungabanya ibidukikije."
Ni gahunda abaturage bavuga ko bishimiye.
Buregeya Paulin,umwe mu bakora mu bijyanye n’ibidukikije akaba ayobora ikigo cyitwa COPED gikora mu bijyanye n' isuku no kwita ku bidukikije avuga ko udupfukamunwa tutabora twagira ingaruka zikomeye ku bidukikije no ku buzima bw' abantu muri rusange.
Ati "Ubupfukamunwa iyo bwandagaye bitewe nuko harimo ubukoze muri plastiki,bituma ubutaka, amazi n' ibindi bidukikije bihungabana. Ibyo binyabutabire ntago bishobora kubana n'ibinyabuzima bisanzwe. Ingaruka ya 2 ni ku buzima iyo kambawe n'undi muntu ntiwamenya indwara yagasizemo, gashobora kuba karimo covid, indwara z'ubuhumekero zirimo igituntu."
Nyagahinga Jean de Dieu, umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyarugenge avuga ko nubwo imibare y'abandura n'abahitanwa n' iki cyorezo igenda igabanuka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali nta mpamvu yo kwirara.
Muri rusange abaturage basabwa gukomeza kwirinda icyorezo cya covid 19 bita kw' isuku yabo ari na ko bita ku kurengera ibidukikije bavangura imyanda ibora n'itabora, ibora ikabyazwa umusaruro harimo no gutanga ifumbire.
Carine UMUTONI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru