AGEZWEHO

  • U Bubuligi: Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gukora Jenoside – Soma inkuru...
  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...

Barasaba inzego z'ubuzima kongera imbaraga mu gukurikirana abahuye n'uwanduye bagapimwa

Yanditswe Jul, 08 2021 16:09 PM | 35,295 Views



Abaturage barasaba inzego z'ubuzima kongera imbaraga mu gukurikirana abahuye n'uwanduye bagapimwa, kuko ngo byafasha gukumira ikwirakwiza ry'icyorezo.

Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko hagiye kongerwa ubushobozi abantu bakajya bipimishiriza Covid19 mu midugudu no mu tugari batuyemo.

Hirya no hino mu midugudu hagaragara abaturage banduye Covid19, abenshi muri bo bakaba barwariye mu ngo.

Kabandana Charles urwariye mu rugo, avuga ko biba bitoroshye kurinda abo mu muryango we kwandura.

Yagize ati “Mfite abana 5 n'umudamu, maze kumenya ko ndwaye, nahise mfata ingamba, nkagenda nkajya mu cyumba ariko kuko inzu ari icyumba na salon, urumva ntago biba byoroshye. Biramutse bidakozwe ngo bajye kwipimisha, cyaba ari ikibazo, covid yafata benshi mu mudugudu, twese twakwandura.

Mvuyekure Valens utuye mu Kagari ka Nyabisindu, mu Murenge wa Remera w'Akarere ka Gasabo avuga ko umuryango we wakurikiranywe n'inzego z'ubuzima nyuma y'uko umugore we yanduye Covid19.

Ati “Narwaje umudamu wanjye covid biba ngombwa ko bankurikirana mu rugo jye n'abana. Baradupimye basanga twe turi bazima, baduhugura uburyo tugomba kujya twitwara.”

Benshi mu baturage bagaragaza ko hatabayeho gukurikirana abahuye n'uwanduye iyo virusi, byashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Bihoyiki Angelique wo mu Mujyi wa Kigali ati « Hatabaye gupima abari hafi ye n'abahuye na we, wasanga yarabanduje ntibimenyekane. Ikintu cyafasha ni uko mu muryango urimo uwanduye abo babana n'abo bakunda kubonana, abo bakorana na bo bapimwa kugira ngo virusi idakomeza gukwirakwira mu bantu. »

Sibomana Aloyz we ati “Iyo mu rugo harimo umuntu 1 urwaye, abahasigaye, tubagira inama yo kujya ku kigo nderabuzima bakipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze. 

Na ho umuturage witwa Sibomana Emmanuel we ati “Iyo wanduye, ntago umenya igihe wanduriye cyangwa umuntu wakwanduje. Ni virusi ushobora kugendana utabizi. Abahuye n'uwanduye batagiye bapimwa, igihugu cyose cyakwandura, urwaye yakwanduza abandi, bigakwirakwira hose, icyiza ni ugupima harebwa uko abantu bahagaze. »

Ministiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko gahunda ari uko umurwayi wa Covid19 udafite ibimenyetso aguma mu rugo.

Ati “ Abantu babana mu nzu 1, ibyago byinshi ko  bashobora kuba bose baranduye birahari, twumva rero ko niba mu muryango hari umuntu wanduye, abantu bose bagomba kwisuzmisha, kandi aho kwisuzumisha harahari, tugiye kongera ubushobozi bwo kwisuzumisha hariya mu midugudu no ku tugari kugira ngo umuntu amenye uko ahagaze, n'abo mu muryango we bamenye uko bahagaze. Ugaragayeho ubwandu wese, agume mu rugo kandi agume mu rugo nyabyo, atari ukwikoza ku isoko, kuri gare, kuri butiki, kuko aho hose agenda yanduza abantu, inzego z'ibanze, iz'ubuzima turabishyiramo ingufu kugira ngo uwo muntu agume mu rugo n'abe mu gihe bataramenya uko bahagaze, ingendo bazireke.”

Imibare ya Ministeri y'Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko bantu barenga 500 bamaze kwicwa na Covid19 mu Rwanda, 58,97% byabo ari abagabo naho 41,03% akaba ari abagore.

Carine UMUTONI 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid