Yanditswe Dec, 25 2021 17:47 PM | 81,135 Views
Bamwe mu mpuguke mu bukungu bavuga ko abaturge bagomba kwitwararika mu gukoresha amafranga muri iki gihe bizihiza iminsi mikuru ariko hakiri n' icyorezo cya Covid-19 kuko n’ubundi bazakenera kubaho nyuma y’iminsi mikuru.
Mu gitondo cya Noheli, ku ibagiro rya Nyabugogo, akazi ni kenshi. Aho bacururiza inyama na ho abakiriya ni benshi.
Bamwe mu bakiriya bavuga ko bari kwizihiza umunsi wa Noheli neza nubwo ari mu bihe bidasanzwe kandi bazirikana kwizigama nk'isomo bakuye mu cyorezo cya Covid-19.
Bamwe mu bacuruzi twasanze hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bakomeje imirimo nk'ibisanzwe kandi ko nubwo abakiriya batabaye benshi nko mu myaka yashize bakoresha neza ayo babonye bagamije guteganyiriza ejo hazaza.
Kuba iyi minsi mikuru ihuriranye n'icyorezo cya Covid19, kandi kigira ingaruka cyane ku bukungu. Impuguke mu bukungu zibiheraho zikajya inama yo kwirinda gusesagura nk'isomo rikomeye buri wese yakura mu cyorezo cya Covid19, nkuko bisobanura na Staron Habyarimana Impuguke mu bukungu.
Ubusanzwe, iminsi mikuru ya Noheli n'ubunani ni iminsi yizihizwa cyane hategurwa ibirori bihuza abantu benshi, ndetse abantu bishimisha mu buryo butandukanye haba mu guhana impano, gutembera, ibitaramo, no gutegura amafunguro adasanzwe ariko kuri ubu bimwe muri ibi bikaba bidashoboka uko bisanzwe kubera icyorezo cya Covid19.
Gusa impuguke mu bukungu zikaba zijya inama ko mu kwitegura uyu munsi hajya habaho kuyizigamira hakiri kare kandi kwishimisha ntibirenze urugero rwatuma nyuma yayo hakurikiraho ubukene mu muryango.
Fiston Félix HABINEZA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru