AGEZWEHO

  • Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Kigali: Ahimurwa abaturage kubera amanegeka hateganyirijwe gukorerwa iki? – Soma inkuru...

Abaturage baragirwa inama yo kwirinda gusesagura mu minsi mikuru

Yanditswe Dec, 25 2021 17:47 PM | 81,024 Views



Bamwe mu mpuguke mu bukungu bavuga  ko abaturge bagomba kwitwararika mu gukoresha amafranga muri iki gihe bizihiza iminsi mikuru ariko hakiri n' icyorezo cya Covid-19 kuko n’ubundi bazakenera kubaho nyuma y’iminsi mikuru. 

Mu gitondo cya Noheli, ku ibagiro rya Nyabugogo, akazi ni kenshi. Aho bacururiza inyama na ho abakiriya ni benshi.

Bamwe mu bakiriya bavuga ko bari kwizihiza umunsi wa Noheli neza nubwo ari mu bihe bidasanzwe kandi bazirikana kwizigama nk'isomo bakuye mu cyorezo cya Covid-19.

Bamwe mu bacuruzi twasanze hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bakomeje imirimo nk'ibisanzwe kandi ko nubwo abakiriya batabaye benshi nko mu myaka yashize bakoresha neza ayo babonye bagamije guteganyiriza ejo hazaza.

Kuba iyi minsi mikuru ihuriranye n'icyorezo cya Covid19, kandi kigira ingaruka cyane ku bukungu. Impuguke mu bukungu zibiheraho zikajya inama yo kwirinda gusesagura nk'isomo rikomeye buri  wese yakura mu cyorezo cya Covid19, nkuko bisobanura na Staron Habyarimana Impuguke mu bukungu. 

Ubusanzwe, iminsi mikuru ya Noheli n'ubunani ni iminsi yizihizwa cyane hategurwa ibirori bihuza abantu benshi, ndetse abantu bishimisha mu buryo butandukanye haba mu guhana impano, gutembera, ibitaramo, no gutegura amafunguro adasanzwe ariko kuri ubu bimwe muri ibi bikaba bidashoboka uko bisanzwe kubera icyorezo cya Covid19. 

Gusa impuguke mu bukungu zikaba zijya inama ko mu kwitegura uyu munsi hajya habaho kuyizigamira hakiri kare kandi kwishimisha ntibirenze urugero rwatuma nyuma yayo hakurikiraho ubukene mu muryango. 

Fiston Félix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF