AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage banenga MINEDUC kudindiza imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuli

Yanditswe Jan, 20 2019 22:25 PM | 77,310 Views



Abayobozi b'ibigo by'amashuri ndetse n'ababyeyi ntibumva uburyo hari ibyumba by'amashuri byubatswe babigizemo uruhare mu rwego  rwo kugabanya ubucucike mu mashuri  ariko  abanyeshuri bakaba baratangiye amasomo  hataraboneka isakaro.

Hari ibyumba by'amashuri byubatswe guhera umwaka ushize hagamijwe kugabanya ubucucike bw'abanyeshuri ku bigo bimwe na bimwe, ariko uyu mwaka w’amashuli urinda utangira bitarasakarwa cyangwa ngo bikingwe. Abaturage bagize uruhare mu iyubakwa ry'ibi byumba by’amashuri bavuga ko idindira ry’iyi mirimo ryatumye ikibazo bari biyemeje gukemura kigihari:

Umwalimu mu mujyi wa Kigali Habimana Alfred yagize ati, "yewe hari naho ubona badafite aho bicara  bikabagiraho ingaruka z'uko iyo umwana aticaye yisanzuye ntabwo agukurikira, kubura isakaro rero nibi byuma basakariraho kiba ari ikibazo si ikibazo cy'inzego zibanze cyangwa ubuyobozi bw'ikigo ahubwo ni ikibazo cya minisiteri y'uburezi idakurikirana"

Minisiteri y'uburezi isobanura ko iki kibazo cy’isakaro no gukinga amashuli yubatswe byatewe n'uko ibyuma byifashishwa muri iyi mirimo bizwi nka "Tube" byabuze ku isoko ryo mu Rwanda ku buryo byabaye ngombwa ko bitumizwa mu mahanga. Rose Baguma, Umuyobozi mukuru ushinzwe politiki n'igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi avuga ko mu kwezi kwa kabiri bizaba byakemutse. Yagize ati, "Ibyinshi mu turere dutandukanye bamaze kugera kuri lenton ariko ibyo byuma nibyo byabuze twarabitumije ubu bimwe byaraje ukwezi kuzarangira twaramaze kubitanga mu turere n'amabati tuzayatangira rimwe kuko ntabwo wasakara udafite izo tube cyangwa ibyo byuma bakoresha, ukwezi kwa kabiri kuzagera twarabitanze noneho uturere dukoreshe umuvuduko wo kubaka ibyumba by'amashuri

Mu mpera z'umwaka w'2018 ni bwo minisiteri y'uburezi yatangije imirimo yo kubaka ibyumba by'Amashuri 1686 ndetse n'ubwiherero 1452  byagombaga gutwara ingengo y'Imari ya Miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda, abanyeshuri bakabyigiramo guhera muri uyu mwaka w'amashuli wa 2019. Minisiteri y'uburezi ivuga ko imirimo yo kubaka ibi byumba by’amashuli yahagaze byari bigeze ku gipimo cya 80%. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage