Yanditswe Mar, 12 2019 12:33 PM | 4,793 Views
Abaturage mu bice by'umugi no mu byaro bemeza ko
usibye kuba hari abatuye ahirengeye, hari tumwe mu duce tugaragaramo cyane ikibazo
cyo kubura ihuzanzira Network ku materefoni yabo, ahandi ikaboneka icikagurika.
Ngo hari n'abakora ibirometero kugira ngo bajye guhagarara ahaboneka reseaux kugira
ngo babashe guhamagara.
Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda na Tigo-Airtel nizo abaturage bavuga ko hari uduce tumwe na tumwe batabasha kubona reseaux kuri telefoni zabo. Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwemera ko icyo kibazo gihari mu duce tumwe na tumwe, kandi ko cyatewe n'imirimo yo kwagura imiyoboro y'itumanaho iyo sosiyete ikoresha, kandi ko bizaba byakemutse mu gihe gito.
Umukozi w'iyi Sosiyete mu ishami rishinzwe ikoranabuhanga, Sesonga Eric, avuga ko hari gahunda yo gushyira iminara mu ma-Quartier mashya agenda aburamo reseaux ku buryo bitarenze uyu mwaka bizaba byakemutse.
Si mu migi gusa hagaragara icyo kibazo kuko no ku mipaka y'u Rwanda usanga hari imiyoboro yo mu bindi bihugu bituranye n'u Rwanda igaragara mu matelefoni afite imirongo ikorera mu Rwanda. Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe ishami rijyanye n'ikoranabuhanga mu rwego ngenzuramikorere RURA Protais Kanyankore, avuga ko hari iminara Izubakwa hirya no hino mu gihugu, ikazakemura iki kibazo.
Imibare ya MTN igaragaza ko abaturage batishimiraga network bagabanutseho ku gipimo cya 50% nyuma yo kwagura imiyoboro ya MTN kugeza kuri 90% umwaka ushize, kwihuta mu gukoresha internet nabyo byikubye inshuro 2.5, abakoresha umurongo wa MTN bikubye inshuro 3 cyane cyane kuri internet. Ibi ibi bikorwa biri gutwara miliyoni zirenga 20 z'amadorali.
Ni inkuru ya Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru