AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage bakomeje kwinubira ikibazo cy'ibura rya Network

Yanditswe Mar, 12 2019 12:33 PM | 4,793 Views



Abaturage mu bice by'umugi no mu byaro bemeza ko usibye kuba hari abatuye ahirengeye, hari tumwe mu duce tugaragaramo cyane ikibazo cyo kubura ihuzanzira Network ku materefoni yabo, ahandi ikaboneka icikagurika. Ngo hari n'abakora ibirometero kugira ngo bajye guhagarara ahaboneka reseaux kugira ngo babashe guhamagara. 

Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda na Tigo-Airtel nizo abaturage bavuga ko hari uduce tumwe na tumwe batabasha kubona reseaux kuri telefoni zabo. Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwemera ko icyo kibazo gihari mu duce tumwe na tumwe, kandi ko cyatewe n'imirimo yo kwagura imiyoboro y'itumanaho iyo sosiyete ikoresha, kandi ko bizaba byakemutse mu gihe gito.

Umukozi w'iyi Sosiyete mu ishami rishinzwe ikoranabuhanga, Sesonga Eric, avuga ko hari gahunda yo gushyira iminara mu ma-Quartier mashya agenda aburamo reseaux ku buryo bitarenze uyu mwaka bizaba byakemutse.

Si mu migi gusa hagaragara icyo kibazo kuko no  ku mipaka y'u Rwanda usanga hari imiyoboro yo mu bindi bihugu bituranye n'u Rwanda igaragara mu matelefoni afite imirongo ikorera mu Rwanda. Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe ishami rijyanye n'ikoranabuhanga mu rwego ngenzuramikorere RURA Protais Kanyankore, avuga ko hari iminara Izubakwa hirya no hino mu gihugu, ikazakemura iki kibazo.

Imibare ya MTN igaragaza ko abaturage batishimiraga network bagabanutseho ku gipimo cya 50% nyuma yo kwagura imiyoboro ya MTN kugeza kuri 90% umwaka ushize, kwihuta mu gukoresha internet nabyo byikubye inshuro 2.5, abakoresha umurongo wa MTN bikubye inshuro 3 cyane cyane kuri internet. Ibi ibi bikorwa biri gutwara miliyoni zirenga 20 z'amadorali. 

Ni inkuru ya Bienvenue Redemptus 





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage