Yanditswe Dec, 05 2020 20:23 PM | 150,649 Views
Ministeri y’Ubuzima iravuga ko kongera amavuriro n’ahatangirwa servisi z’ubuvuzi ari kimwe mu bifasha kunoza imitangire ya servisi. Ubu abaturage barishimira ko ibitaro by'akarere "Nyarugenge District Hospital" byuzuye bikaba byaratangiye gukora mu ntangiriro z’uku kwezi.
Icyiciro cya 1 cy'ibi bitaro bya Nyarugenge District Hospital, gifite ibitanda 120 cyuzuye gitwaye arenga miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda habariwemo n’ibikoresho.
Ibi bitaro byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 mu buryo bugezweho kdi bishyirwamo n’ibikoresho bigezweho abaturage bavuga ko byaje bikenewe. Bamwe mu baturage bashimira kuba bahawe ibi bitaro kuko ngo babyitezeho serivisi nziza
Umuyobozi mukuru w’ibitaro by'akarere ka Nyarugenge Dr. Abimana Deborah avuga ko impamvu byubatswe, ari ukugirango byongere ubushobozi bw’Akarere mu bijyanye no kuvura indwara zinyuranye.
Ati "Tuzajya tuvura indwara zo mu mubiri, indwara zivurwa habayeho kubagwa, ndetse no kongera servisi zindi z’umubyeyi n’ umwana ku buryo buhagije, tugafatanya n’ ibitaro bya Muhima byari bisanzwe muri aka Karere.Ibi bitaro bizajya bireberera abaturage barenga ibihumbi 170 bo mu bigonderabuzima dufite, nabo mu tundi turere nabo tuzabakira,nabo bemerewe kwivuza mu bitaro byacu."
Dr. Abimana Deborah avuga kdi ko ikigamijwe ari ugutanga servisi nziza ku barwayi, bitabwaho hakiri kare.
Ati "Ikintu tugamije ni ukugendera mu murongo wo gutanga servisi nziza yo ku rwego rwo hejuru.iyo umuntu yivuje kare,bituma ataremba cg ngo agire izindi ngaruka, kuko ari hafi kdi hari ubuvuzi buteye imbere, umuturage azavurwa neza, kdi avurwe kare, ingaruka zaturuka ku ndwara yari afite no kutivuza kare zizavaho.ikindi nuko mu myubakire y’ ubuvuzi bugezweho , abaturage bazabonera hano servisi zihambaye bitabaye ngombwa kubohereza kuvurirwa ahandi."
Ibitaro bya Nyarugenge bije bisanga ibitaro bya Muhima nabyo by’ Akarere ka Nyarugenge.
Biteganijwe ko icyiciro cya kabiri cyo kubaka Nyarugenge District Hospital kizarangira gifite ibitanda 180, akaba ari igice kiziyongera ku cyamaze kuzura gifite ibitanda 120.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibitaro by’Uturere 36 byubatse mu turere 30 tugize igihugu.
Ministeri y’Ubuzima ivuga ko kongera amavuriro n’ ahatangirwa servisi z’ ubuvuzi ari kimwe mu bifasha kunoza imitangire ya servisi nkuko bisobanurwa na Ministri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije.
Yagize ati "Twongereyemo urwego rwa poste de Sante kugirango twegere ababyeyi aho bari mu midugudu yabo, tubashe kubaha servisi bakwiriye,ndetse tunogere ibisanzwe bitangwa, twongereho ibindi nko kubasuzuma indwara zitandukanye batagombye gutegereza kujya ku kigonderabuzima.nibanagera ku kigonderabuzima hari ibindi twongereyeho. Ku kigonderabuzima ubundi nta ecographie yajyaga ihaba kugirango umuforomo asuzume umubyeyi utwite, amwereke umwana we uko ameze mu nda,niba nta n’ ikibazo kindi gihari.ibyo turagenda tubyongera kugirango twongere umubare w’ ababyeyi bisuzumisha inda hakiri kare, n’abandi bivuza izindi ndwara zirimo malaria ,vih,hepatite, mburungu n’izindi ndwara,abantu bamenye ko nta kibazo cy’ubuzima bafite."
Gahunda y’ibikorwa bya Ministeri y’ubuzima by’umwaka wa 2020/2024 igaragaza ko uko abaturage bishimira imitangire ya servisi mu rwego rw’ ubuzima bigomba kuva ku gipimo cya 80% biriho kuri ubu bikagera hejuru ya 85% mu 2024.
Carine UMUTONI
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru